Imikino y’Abakozi: ARPST yabonye ubuyobozi bushya

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Biciye mu Nama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], iri shyirahamwe ryabonye ubuyobozi bushya buyobowe na Niyonshuti Johnson wo mu Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro [RRA].

Kuri uyu wa Gatandatu, abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], bakoze Inama y’Inteko Rusange. Kimwe mu byari ku murongo w’ibyigwa, ni amatora ya Komite Nyobozi nshya izamara imyaka ine iri imbere.

Biciye mu majwi y’abanyamuryango, Niyonshuti Johnson wa RRA, ni we wagiriwe icyizere cyo kuyobora ARPST mu myaka ine iri imbere. Visi Perezida wa mbere yabaye Karuhanga Geoffrey wo muri Rwandair mu gihe Visi Perezida wa Kabiri yabaye Kamanzi Jean Philbert wo mu Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], Umunyamabanga aguma ari Rwabuhihi Innocent mu gihe umubitsi yabaye Mukaneza Joselyne wo muri Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo.

Akanama Gashinzwe gukemura amakimbirane, kayobowe na Uwandinda Magnifique wo muri CHUB, yungirijwe na Dushimiyimana Eric wo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu gihe umunyamabanga wa ko ari Ntwari Jimmy wo muri Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo.

Hashyizweho kandi Akanama Gashinzwe Igenzura ry’ikoreshwa ry’umutungo w’Ishyirahamwe. Kagizwe na Gatera Damascène wa CHUB na Ngirimana Kevin wa RBA.

Iyi Komite Nyobozi nshya, yasimbuye iyari icyuye igihe yari iyobowe na Mpamo Thierry Tigos. Shampiyona y’Abakozi y’umwaka w’imikino ushize, yasojwe muri Mutarama uyu mwaka, yegukanwa na RBC muri ruhago no muri Volleyball, mu gihe BK yegukanye igikombe cya ruhago mu cyiciro cy’ibigo byigenga.

Komite Nyobozi na za Komosiyo ziyishamikiyeho

na Niyonshuti Johnson [wa kabiri uturutse iburyo], ni we watorewe kuyobora ARPST mu myaka ine iri imbere
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to AK90 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *