Dr. Edouard Ngirente yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe mu myaka umunani ishize, Dr. Justin Nsengiyumva, wamusimbuye kuri uwo mwanya avuga ko azubahiriza inshingano yahawe aciye bugufi.
Ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2025, nibwo Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe . Uyu Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.
Dr Nsengiyumva yahawe inshingano zo kuyobora Guverinoma asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.
Nyuma yo kugirirwa icyizere, yashimiye Perezida Kagame, amwizeza kuzubahiriza inshingano yahawe akakibora aciye bugufi.
Yanditse ku rukuta rwe rwa X ati “Mbijeje kubahiriza inshingano mumpaye no gukorera u Rwanda nshiye bugufi kandi n’umuhate ngendeye ku buyobozi bwanyu n’umurongo wanyu. Nishimiye byimazeyo inshingano mwampaye kandi nzakomeza gukora nshyizeho umutima kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyihutirwa biganisha ku iterambere ry’igihugu cyacu, mu budahemuka no mu mucyo. “
Yavuze ko kandi azatanga imbaraga ze zose kugira ngo afashe mu kugera ku cyerekezo cyiza cy’igihugu cy’u Rwanda.
Dr Ngirente nawe anyuze ku rubuga rwa X, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere mu myaka umunani ishize, dore ko yayoboye Guverinoma kuva mu 2017, urugendo asobanura ko yungukiyemo byinshi.
Anyuze ku rukuta rwe rwa X yanditse ati ” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n’icyo cyizere mwangiriye.”
Harakurikiraho iki ?
Ingingo ya 116 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Minisitiri w’Intebe ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika, ariko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.
Ingingo ya 124 y’Itegeko Nshinga rivuga ko “Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.”
Ibi bivuze ko ingingo ya 124 iha Minisitiri w’Intebe uvuyeho inshingano zo gushyikiriza Perezida wa Repubulika ubwegure bwa Guverinoma. Gusa abagize guverinoma bakomeza gukora inshingano zimwe na zimwe zisanzwe ariko hari ibyemezo baba batemerewe gufata.
Iyo ubwegure bwa Guverinoma bumaze gushyikirizwa Umukuru w’Igihugu, Perezida wa Repubulika aba agomba gushyiraho Guverinoma.
Agaka ka gatatu k’ingingo ya 114 y’Itegeko Nshinga kavuga ko Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi “kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma”.
Amategeko ateganya ko Perezida wa Repubulika agiriwe inama na Minisitiri w’Intebe ashyiraho Guverinoma yubahirije ihame ryo gusaranganya ubutegetsi, gukurikiza imyanya imitwe ya politiki yabonye mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko no kureba ababifitiye ubushobozi.
Iyo Minisitiri w’Intebe mushya amaze kurahira, abaminisitiri bagize Guverinoma na bo bararahira.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW



Hon Dr NGIRENTE yarakoze cyane akora ibyo Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda bari bamukeneyeho.Yarakoze ni Intore itagamburuzwa.