Igisirikare cya Congo cyahamije ko kitagenzura Wazalendo

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Gen. Maj. Sylvain Ekenge, Umuvugizi wa FARDC, yavuze ko nubwo igisirikare cya RDC gikorana na Wazalendo, nta bubasha gifite bwo kugenzura iyi mitwe yahawe intwaro na Perezida Félix Tshisekedi.

Gen. Sylvain Ekenge yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kijyanye n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Wazalendo ni imitwe y’inyeshyamba n’abasivile bitwaje intwaro, isanzwe ifatanya n’ingabo za leta kurwanya abarwanyi ba M23 bagenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse n’ibice bimwe by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Gen. Ekenge yahakanye raporo ya LONI ishinja FARDC ko ikorana na Wazalendo gufata abagore ku ngufu, gusahura no kwica muri Kivu y’Amajyaruguru no mu y’Amajyepfo.

Yavuze ko kuba FARDC ikorana na Wazalendo bidashatse kuvuga ko ikwiye kubarwaho ibyaha byakozwe n’iri huriro, kandi ko itayobora Wazalendo.

Ati: “Ariko gukorana na bo ntibisobanuye ko tubagenzura, kandi ibyaha byakozwe na Wazalendo ntibigomba gushyirwa kuri FARDC.”

Aba barwanyi ba Wazalendo bahawe intwaro na Tshisekedi bamaze iminsi besurana na FARDC mu mujyi wa Uvira.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, ihuriro rya Wazalendo ryamaganye icyemezo cya Perezida wa RDC cyo kohereza Gen. Olivier Gasita mu mujyi wa Uvira, bamwita umugambanyi w’Umunyarwanda.

Izi nyeshyamba n’insoresore z’abasivili birunze muri uyu mujyi, bayobowe n’abiyise abajenerali barimo Yakutumba na Ngoma Nzito, bashinja Gasita kugira uruhare mu ifatwa rya Bukavu.

Bavuga ko uyu musirikare mukuru wa FARDC, ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge, batamwifuza muri Uvira kuko ngo adakunda Wazalendo, ndetse bamushinja kwica bagenzi babo i Kindu aho yari amaze iminsi ayobora.

Bongeraho ko Gasita ari ku isiri n’abarwanyi ba AFC/M23 baryamiye amajanja mu nkengero z’umujyi wa Uvira, uri mu marembo ya Bujumbura.

Umuvugizi wa FARDC, Gen. Sylvain Ekenge, avuga ko Gasita ashyigikiwe byuzuye n’igisirikare ndetse n’abategetsi, by’umwihariko abategetsi ba gisirikare.

Gen. Ekenge avuga ko abategetsi bazi neza ko Gen. Brig. Gasita Olivier akunda igihugu kandi adahinyuka.

Ati: “Iyo biba ari uko, inzego zari kuba zaramushyize ku ruhande, nk’uko byagenze ku bandi bafunze uyu munsi.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Inhibits nukuri nubwo intambara atari nziza zica ariko haribabo zikiza. Akavuyo kintambara munini duturanye sabo bategetsi bonyine gatuma bahumeka burya numuturage abyungukiramo kuko abakamukandamije bamwe bamuhora kugakanu bamubuza kwikorera nikwirira utwe mu mahoro bararangara maze agahumekamo kabiri bivuzengo nabatabwa mu munyururu no mu ngoto kumunsi baragabanuka kuko bamwe babikora nyine baba babonye ibibahugenza.

Leave a Reply to PASCAL Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *