Ibyo CAF izampa bizashyirwe mu Iterambere ry’abato – Shema Fabrice

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko mu gihe yazaba atorewe kuriyobora, azemera guhara ibyo azagenerwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, bigashyirwa mu Ngengo y’Imari y’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru biciye mu bato.

Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo abanyamuryango batore Komite Nyobozi nshya izayobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri imbere, umukandida uri kwiyamamariza kuzariyobora akomeje kugaragaza ibyo ateganya gukora mu gihe yazaba agiriwe icyizere cyo kwicara kuri iyo ntebe.

Shema akomeje kugaragaza ko icyo ashyize imbere ari uguteza imbere ruhago y’u Rwanda biciye mu bato ariko ikirenze kuri icyo, we n’abo bazafatanya, bifuza kubaka umupira wa kinyamwuga kandi uzacuruzwa.

Mu kiganiro na RadioTV1 kuri uyu wa Kabiri, Shema Fabrice yavuze ko ikizaba kimuzanye atari uguhabwa amafaranga ibihumbi 50$ CAF igenera buri muyobozi w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Afurika ku mwaka ahubwo ko aye azagenerwa we azayashyira mu Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri Ferwafa.

Ati “Ninyobora imyaka ine, ayo mafaranga yose uko muyabara, ntanze n’uburenganzira ku Bucungamari bwa Ferwafa n’ubwo ntarageramo, bazajye bayafata bayajyane mu Iterambere ry’Umupira w’amaguru. Nta farangana rimwe nshaka. Ndabivuze. Ibihumbi 50$ buri mwaka niba aje kuko njye sindayabona, bazajye bayafata bayashyire ku Ngengo y’Imari y’Iterambere.”

Mu gihe Shema yaba yemerewe kuyobora Ferwafa, bisobanuye ko mu myaka ine yazaba atanze ibihumbi 200$ byo kunganira Ingengo y’Imari y’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Uyu mugabo usanzwe ari n’umucuruzi, yibukije ko umupira w’amaguru ari umwuga ndetse n’Ishoramari ariko ikirenze kuri ibyo byose ko utanga ibyishimo kuri benshi. Aha ni ho yahereye asaba ababa mu mupira ko bashyira hamwe kugira ngo bagere ku bifatika.

Shema ni izina rinini rizwi muri ruhago y’u Rwanda nyuma y’igihe amaze ayobora AS Kigali. Ni umuyobozi ushimwa n’abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’ikipe, cyane ko isezerano abaha agerageza kuryubaha. Mu gihe amaze ayobora iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yagiye iza mu myanya myiza, ihagararira u Rwanda mu marushanwa ndetse inegukana ibikombe birimo iby’Amahoro.

Shema Ngoga Fabrice yemeye guhara ibyo azagenerwa na CAF naramuka atorewe kuyobora FERWAFA bikazashyirwa mu Ngengo y’Imari y’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri iyi nzu

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to mazina Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *