Ibyavuye mu nama ya Trump, Zelensky n’Abanyaburayi

MUGIRANEZA THIERRY
3 Min Read

Mu nama yahuje Perezida Trump, Zelenskyy n’Abanyaburayi, hagarutswe ku biganiro byo guhuza Zelensky na Putin. Hanagarukwa kandi ku mushinga uteganya ko Ukraine igura intwaro z’Abanyamerika zifite agaciro ka miliyari 90 z’amadolari, binyuze mu nkunga y’Uburayi.

Ni inama yakiriwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025, mu cyumba kizwi nka East Room mu Ngoro ya Perezida wa Amerika, White House.

Yitabiriwe n’abategetsi b’i Burayi barimo Keir Starmer w’u Bwongereza, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Giorgia Meloni w’u Butaliyani, Friedrich Merz w’u Budage, Mark Rutte wa OTAN, Alexander Stubb wa Finland na Ursula von der Leyen wa Komisiyo y’u Burayi.

Ingingo nyamukuru yari ugusuzuma intambara imaze imyaka itatu n’amezi atandatu ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.

Iyi nama yabaye nyuma y’iminsi itatu Perezida Trump ahuye na Vladimir Putin i Alaska.

Ibyavuye mu nama yahuje Trump, Zelenskyy n’Abanyaburayi ni uko mu byumweru bibiri biri imbere hazaba inama izahuza Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, na Perezida w’u Burusiya.

Zelensky yavuze ko u Burusiya bwatanze icyifuzo cy’inama yabwo na Ukraine, ikazakurikirwa n’inama y’impande eshatu irimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko yiteguye guhura na Putin mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Yavuze ko adashaka gushyiraho amabwiriza cyangwa ibisabwa ngo ahure na Putin, kuko na we yahita akurikiza ibyo asabwa.

Ati: “Tugomba guhura tugatekereza ku kizakurikiraho mu rugendo rwo kurangiza iyi ntambara.”

Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yavuze ko iyi nama izaba mu byumweru bibiri.

Ikindi cyaganiriweho muri iyi nama ni ugukomeza gushyigikira Ukraine kugira ngo umutekano wayo usigasirwe.

Perezida Zelensky yavuze ko ibiganiro byo ku wa Mbere byarimo umushinga wo kugura intwaro za Amerika zifite agaciro ka miliyari 90$, binyuze mu nkunga y’i Burayi, nk’igice cyo kwishingira umutekano w’igihugu.

Ikindi gice cy’uwo mushinga kireba Ukraine mu gukora indege nto zitagira abapilote (drones), zimwe muri zo zikagurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko amasezerano azashyirwaho umukono mu cyumweru gitaha cyangwa mu minsi icumi iri imbere.

Ati: “Ibi biracyaganirwaho kandi nta masezerano yemejwe.”

Imbibi za Ukraine n’ibice byafashwe n’u Burusiya ntibyigeze biganirwaho, nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa OTAN yabivuze; abakuru b’ibihugu bemeranyije ko ari ibiganiro Zelensky agomba kugirana na Trump na Putin.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko ibiganiro byabaye byateye intambwe ikomeye kandi bigaragaza ubumwe buhari hagati ya Amerika, u Burayi na Ukraine.

Nyuma y’iyo nama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahamagaye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, amubwira ibyo yaganiriye na bagenzi be mu kiganiro cyamaze iminota 40.

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Ariko subu kuki politike itita ku muvu w’amaraso ukomeza gutemba ,inzara n’ibibazo uruhuri
    Politike igamije ubucuruzi mu nyungu ziva mw’izo ntambara zitezwa imbere n’abazishoza😡

  • Aha rero njye nsanga abanyaburaya na America bashuka zelensky kugirango inganda zabo zikora intwaro zibone isoko migihe izo ntwaro arizo zikoreshwa mukwica abenegihugu cga abanya ukraine tekereza nawe ingabo za ukraine zimaze gupfa urebe abatirage bamaze kuhashirira kdi zelensky azi neza ko atatsinda iyi ntambara ZELENSKY YAKOZE IKOSA RIKOMEYE ASHIRA IGIHUGU CYE MURI NATTO AHO BIGEZAHA ZELENSKY NIYEMERE ASHYIKIRANE NA PUTIN AHO KUMARISHA ABATURAGE CGA YEGURE KUBUTEGETSI

Leave a Reply to Max well ilddosantos Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *