Hafashwe abakekwaho gucucura abarema isoko rya Kimironko

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Nyuma y’uko abacuruzi n’abahahira mu isoko rya Kimironko bagaragaje ikibazo cy’abajura, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage yataye muri yombi abagera kuri 29.

Mu minsi ibiri, tariki ya 19 na 20 Kanama 2025, hafashwe abibaga abacuruzi n’abakiriya baje guhaha mu isoko.

Bamwe biyitaga abakarani bakiba abakiriya, abandi bagacucura abakorera mu nkengero z’isoko rya Kimironko.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahunzire, yavuze ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko.

Yagize ati:“Kugira ngo bakurikiranwe, ibikorwa byo gufata abasigaye birakomeje.”

Yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bagaragaje iki kibazo ndetse n’abagize uruhare mu ifatwa ry’abakekwaho ubu bujura.

Ati:” Ikaba inibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu nk’aba bakora ibikorwa by’ubujura ndetse n’abahungabanya mutekano n’ituze ry’abaturage.”

Polisi kandi yihanangirije abantu bose bafite ingeso y’ubujura, cyane cyane abajya mu masoko cyangwa muri za gare bagamije kwiba, ibibutsa ko inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye kubafata no kubahana.

Abaturage na bo basabwe kwirinda guha imizigo abantu batazi ngo babatwaze, kuko bamwe muri bo baba ari ibisambo byigize abakarani.

Polisi y’u Rwanda yahumurije abaturage n’abagana amasoko na za gare ko umutekano wabo urinzwe, ibasaba kwirinda abajura no gutanga amakuru ku gihe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Abobanu mushishozee neza harimo abataribisambo Kandi abibaa murabasiga mugafata abatibaa mugenzure.neza

  • Muraho neza nange nkorera mwisoko ryakimironko abobantu bararengana ahubwo mwisoko ryakimironko habayemo icyo bita umukwabu wabantu batwaza abantu badafite amataburiya ya cooperative ya bantu batwaza abantu bahahira kimironko.
    Kuko habayeho uburiganya muriyo cooperative perezida wayo yibye abanyamuryango bituma cooperative yuriza umugabane ugera kubihumbi 100,000 bityo batwara abo bantu kubufatanye numurenge babita abajura gusa Koko mwisoko kimwe nahandi hose birashoboka ko haba abajura .
    Nubwo bavuga ko batwaye abantu 29 batwaye abarenga 150.
    Mubyukiri mubakorere ubuvugizi hafatwe abajura hakurikijwe uko amategeko abiteganya

Leave a Reply to Jules Sekamana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *