Gusubiza ubuyobozi bwa leta mu bice byafashwe na M23 bikomeje guteza impaka

Ange Eric Hatangimana
4 Min Read

Inkuru yakiriwe neza n’abakurikirana ibibera mu biyaga bigari ni ugusinya impanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23/AFC, byabereye i Doha tariki 19 Nyakanga 2025, gusa leta ya Congo ivuga ko izasubiza ubutegetsi bwayo mu bice byafashwe n’inyeshyamba, uruhande rwa AFC/M23 rukavuga ko nta gusubira inyuma biri mu masezerano.

Izo ni impaka zakurikiye isinywa ry’iyo mpanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro (Accord des principes), aho AFC/M23 ivuga ko yatsinze igitego kuko leta ya Congo yemeye ko ari bamwe mu mpande zo kuvugana na bo kugira ngo ikibazo gihari kibonerwe igisubizo.

Mu kiganiro Visi Minitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’umutekano muri Congo, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango yahaye abanyamakuru ari kumwe na Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa leta ya Congo, yavuze ko ibijyanye no kubaka icyiere hagati y’impande zihanganye, basanze ari urugendo, bavuga ko bizajya mu masezerano azasinywa mu gihe kiri imbere.

Ati “Ibyo bizaba biteye ku buryo buri ruhande hari ibikorwa bigaragaza ubushake bigamije gutuma amasezerano ashyirwa mu bikorwa, haba urugero nko gufungura imfungwa za buri ruhande, dufite imfungwa za FARDC, na bamwe mu bantu bacu, abakozi ba leta, abasivile, abarengera uburenganzira bwa muntu, bamwe bafungiye muri Congo, abandi mu mahanga, nanze kuvuga u Rwanda, bishobora kubaho ko n’abandi bafungiye hano bari mu butabera bwa Congo na bo bafungurwa, kandi hazabaho ko no mu bice byafashwe izo ngabo zahafashe zaharekura.”

Ikibazo cy’uko ahantu hafashwe n’inyeshyamba hakenewe ubuyobozi bwa Leta, Minisitiri Jacquemain Shabani Lukoo Bihango avuga ko babyiteguye, bashobora kongera gusubiza ubuyobozi muri ibyo bice kuko habayeho kwimura ubuyobozi ubwa Kivu ya Ruguru bukorera i Beni, ubwa Kivu y’Amajyepfo bukorera i Uvira, bizasaba ko ubwo butegetsi bwimurwa bigizwemo uruhare na Polisi.

Ati “Amasezerano y’amahoro azasobanura neza, inzira bizacamo kugira ngo hariya hasubire ubuyobozi bwa Leta.”

Mu bindi bibazo bikomeye harimo gucyura impunzi, ngo umuhuza yasabye abari mu biganiro kwiyambaza inzego mpuzamhanga zishinzwe impunzi.

Minisitiri Jacquemain Shabani Lukoo Bihango avuga ko bazakorana na UNHCR kugira ngo yite kuri icyo kibazo, naho amasezerano ngo azareba ibyo guhagarika ibyo bikorwa bitera ubuhunzi.

Muri iki cyumweru ngo hateganyijwe inama i Addis Ababa izahuza u Rwanda na Congo na UNHCR kugira ngo baganire kuri ibyo bibazo by’impunzi za buri ruhande.

Kuri Benjamin Mbonimpa wagiye i Doha akuriye intumwa za AFC/M23 avuga ko nta hantu na hamwe biri mu mbanzirizamushinga y’amasezerano ko bagomba gusubira inyuma.

Ati “Abaturage bacu batuze, bishimire umutekano n’amahoro bafite kuko AFC/M23 ntabwo izigere isubira inyuma, na metero imwe. Tuzaguma aho turi, tugenzure ubutaka dufite mu gihe tuzaba turimo kuganira impamvu muzi z’ikibazo, kubera ko mu mbanzirizamushinga y’amasezerano ntabwo twigeze tureba izo mpamvu muzi kuko zirahari nyinshi, twihaye igihe ngo tuzazigarukeho.”

Kugeza ubu nubwo ibizaganirwaho byose bitarajya ahagaragara, biragoye ko amasezerano azashyirwa mu bikorwa mu gihe impande zombi zitarumvikana ku butegetsi buzayobora Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo, ubu zisa naho ziyobowe na AFC/M23 ariko leta na yo ikavuga ko ari igice igomba gushyiraho ubuyobozi bwayo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Ibyo ntibizashoboka afc 23M gusubiza ibice yafashe keretse kisekedi atakivangura abavuga ururimi rwikinyarwanda cg atakiri president wa cong drc.kuko nigipurizo kiri gushiramwo umwuka.

Leave a Reply to NTAKIRUTIMANA Emmy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *