Gufuhira umugore we byarangiye nabi

NSHIMIYIMANA THEOGENE
1 Min Read

Umugabo wo mu karere ka Nyanza arakekwaho gutema mugenzi we bapfa umugore.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Gisando mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza .

Byabaye ahagana i saa yine z’ijoro zo kuri uyu wa 06 Nyakanga 2025 aho uriya mugabo ukekwa yagiye iwe ahasanga undi mugabo akaba yari afite amakuru ko uwo mugabo amuteretera umugore we maze aheraho afata umuhoro amutema ku rutugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza.

Ukekwaho iki cyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana naho uwatemwe yajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Seventy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *