Gitifu w’Umurenge wa Kansi yitabye Imana

NSHIMIYIMANA THEOGENE
1 Min Read

Nsanzimana Théogène wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, yapfuye azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwe yasakaye ku wa 13 Kanama 2025. Ababanye na we mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Gisagara bavuze ko bikekwa ko yishwe na stroke.

Bamwe mu bo bakorana babwiye UMUSEKE ko Nsanzimana nta minsi irenze itatu yamaze mu bitaro.

Bavuga ko nyakwigendera yafashwe ari mu ijoro, ariko kubera ko yibanaga mu nzu, atabashije kubona ubufasha ku gihe.

Yaje kujyanwa kwa muganga mu gitondo, ashyirwa mu bitaro ariko binaniranye, ahita yoherezwa mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali, ari naho yaguye.

Nsanzimana Théogène nta cyumweru cyari gishize yimuriwe mu Murenge wa Kansi, avanwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara.

Aho i Kansi yibanaga mu nzu kuko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bategekwa kuba mu ifasi bakoreramo.

Nzanzimana avuka mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, asize umugore n’abana batatu.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wayoboraga nyakwigendera Nsanzimana, ariko ntibyadushobokeye.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Anonymous Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *