Nsanzimana Théogène wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, yapfuye azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rwe yasakaye ku wa 13 Kanama 2025. Ababanye na we mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Gisagara bavuze ko bikekwa ko yishwe na stroke.
Bamwe mu bo bakorana babwiye UMUSEKE ko Nsanzimana nta minsi irenze itatu yamaze mu bitaro.
Bavuga ko nyakwigendera yafashwe ari mu ijoro, ariko kubera ko yibanaga mu nzu, atabashije kubona ubufasha ku gihe.
Yaje kujyanwa kwa muganga mu gitondo, ashyirwa mu bitaro ariko binaniranye, ahita yoherezwa mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali, ari naho yaguye.
Nsanzimana Théogène nta cyumweru cyari gishize yimuriwe mu Murenge wa Kansi, avanwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara.
Aho i Kansi yibanaga mu nzu kuko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bategekwa kuba mu ifasi bakoreramo.
Nzanzimana avuka mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, asize umugore n’abana batatu.
UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wayoboraga nyakwigendera Nsanzimana, ariko ntibyadushobokeye.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara



Imfura irasinziriye😢😢😢
Uwiteka amwiyereke iteka Kandi We ushobora byose amurindire udupfubyi Akomeze umupfakazi !
R.I.P
Naruhukire mu mahoro. Imana yamukunze kuturusha nimutuze aheza mu ijuru.
Ijuru ryibarutse Imfura ikarabye.!
Yoooo Theogene disi …Aruhukire mu mahoro…Jyewe mwibuka yiga mu mashuri yisumbuye Inyanza muri ESEN azi gukina umupira bikaze cyane…. nubwo namuherukaga kera ariko mbonye uwo nzi ariwe pe😭
Théo, rurakwibye mfura! Igendere tuzagukumbura ! Agahinda udusigiye
Imana imutuze aheza Kandi imuruhurire mu mahoro.
Yari imfura cyane.
Ababanye nawe nibo bamuzi.
Imana imutuze aheza Kandi imuruhurire mu mahoro.
Yari imfura cyane.
Ababanye nawe nibo bamuzi.
Nyagasani amwakire mu bwami bwe
RIP theo ugiye ukiri muto igihugu gihobye umuntu.
Theo aruhukire mu mahoro,twabanye Rusumo,akorera ikigo cya MAGERWA Blanch Rusumo
Nabuze icyo mvuga kuko yambaye hafi,amberara umubyeyi ambera umuyobozi,
Theo imana imuhe iruhukoridashi