Gen MWAKU wari uyoboye ingabo muri Uvira yapfuye

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Igisirikare cya Congo, FARDC cyemeje urupfu rwa Gen MWAKU MBULUKU Daniel wari uyoboye ingabo mu mugi wa Uvira.

Urupfu rw’uyu musirikare ruratunguranye, amakuru avuga yafashwe ubwo yari yagiye gusura abantu bamaze iminsi bakomerekejwe n’amasasu yarashwe mu gukozanyaho hagati ya FARDC na Wazalendo muri uriya mujyi, mu myigaragambyo imaze igihe yo kwamagana Gen Gasita Olivier.

Itangazo ry’igisirikare cya Congo rivuga ko Gen MWAKU MBULUKU Daniel, wayoboraga ingabo za rejiyo ya 33 “Yafashwe bitunguranye n’indwara ari mu kazi, nyuma ahita apfira ku Bitaro bya Uvira aho yari yajyanywe byihutirwa.”

Urupfu rwe rwabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Nzeri, 2025. Igsirikare cya Congo kivuga ko umurambo we uzajyanwa i Kinshasa kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro.

Hashize igihe agace uyu mugabo yayoboraga karimo ibibazo by’ubwumvikane buke hagati y’abasirikare na Wazalendo, imitwe y’abasivile yahawe intwaro na Perezida Felix Tshisekedi kugira ngo ifashe ingabo ku rugamba.

Impande zombi, FARDC na Wazalendo bari bamaze igihe bashyamirana buri ruhande rushaka kugenzura umupaka wa Kavimvira, ariko byaje kudogera ubwo Perezida Felix Tshisekedi yoherezaga Gen Gasita Olivier ngo ajye kuba umuyobozi w’ingabo wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi.

Wazalendo bagaragaje ko batamushaka ndetse hatangira imyigaragambyo no gushyamirana hagati yabo n’abasirikare ba FARDC.

Gen Mwaku yagaragaye mu bayobozi bari kumwe na Minisitiri Jacquemain Shabani w’Umutekano uri i Uvira mu guhosha imyigaragambyo ya Wazalendo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Sam Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *