Gatabazi JMV yongeye kugaruka mu Buyobozi

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe umwe mu bagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze mu Ngabo.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Imyanzuro y’iyi Nama y’Abaminisitiri, yemeje ko Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ari umwe mu bagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abari Abasirikare, iyobowe na Nyirahabineza Valerie, mu gihe Visi Perezida wa yo yagizwe Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza.

Tariki ya 15 Werurwe 2021, ni bwo Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ariko aza gukurwa kuri uwo mwanya tariki ya 10 Ugushyingo 2022.

Icyakora, Perezida Paul Kagame mu minsi yari yabanje, yari yatunze agatoki abayobozi bagaragaweho amakosa arimo gukoresha imyanya barimo bagashyira igitutu ku bandi, mu nyungu zabo bwite. Muri abo bayobozi haje kugarukamo na Gatabazi.

Icyo gihe nta bwo bwari ubwa mbere Gatabazi agaragaraho amakosa nk’aya ariko akayasabira imbabazi, ndetse akazihabwa.

Mu 2020 ubwo yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahagaritswe mu mirimo kuko hari “ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho”.

Yaje kubabarirwa anahabwa inshingano nshya, agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mbere y’uko Gatabazi agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Werurwe 2021, avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Icyo gihe yasimbuye Prof Shyaka Anastase. Mbere ya ho, yari umudepite.

Gatabazi Jean Marie Vianney yongeye guhabwa umwanya mu Buyobozi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Na Habitegeko wari warabuze na ruswa nubujuru duhora urakanda kumbuga batwihorera ndabona bazamugarura, ariko ndumva amaze nokumvako bishoboka! Gusa kereka kumushyira muribyo bigo Kigali akabariho asahura nahubundi namubona mubaturage noneho aho yajya byasaba aho bamuziho twajya mu mihanda pe bazamujyane iyo za Nyagatare batamuzi naho amajyepfo nuburasirazuba atazi cyane ko nuduhumbi satanu atadusiga nzira nkumudaso !!

Leave a Reply to endagijimana439@gmail.ce Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *