Congo n’u Rwanda biteye indi ntambwe ikomeye

Ange Eric Hatangimana
3 Min Read

Ibiro bya Leta ya America bishinzwe Africa, bivuga ko byishimiye kwakira inama ya mbere ihuje intumwa za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iz’u Rwanda zikaganira ku bufatanye mu bukungu.

Massad Boulos, Umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump ku birebana na Africa, yavuze ko America yishimiye kwakira intumwa za DR.Congo n’iz’u Rwanda i Washington, D.C. mu rwego rwo gutangiza inama ya komite ihuriweho igamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Washington (Joint Oversight Committee) no gutangiza gahunda yo guteza imbere ubukungu mu karere u Rwanda na Congo birimo (Regional Economic Integration Framework (REIF) Tenets).

Yagize ati “Ibi bikorwa bigaragaza intambwe zifatika mu gushaka umutekano, ubufatanye mu bukungu, no gukorana mu inzira igamije amahoro n’iterambere bijyanye n’Amasezerano y’Amahoro yasinywe.”

Tariki 31 Nyakanga 2025 America yasohoye itangazo ivuga ko intumwa z’u Rwanda n’iza Congo, n’indorerezi zirimo iza leta ya Qatar, na Togo (nk’umuhuza wagenwe n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe), n’abo muri Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe bahuriye muri iriya nama ya mbere ya Komite ngenzuzi y’Amasezerano yasinyiwe i Washington D.C hagati ya Congo n’u Rwanda tariki 27 Kamena, 2025.

Itangazo rya America rivuga ko iriya Komite ihuriweho izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano no gukemura impaka zishobora kuvuka.

Abayigize bazajya bakira ibirego bijyanye no kurenga ku masezerano, babyigeho bafate imyanzuro ikwiye kandi banakemure ibyo bibazo mu bwumvikane.

Mu byakozwe kuri uriya munsi ni ugutora Abayobozi b’iriya Komite, kwemeranya ku nama zizongera kuba, kuganira ku bimaze gukorwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, no gutegura inama y’urwego rw’umutekano ruhuriweho hagati ya DRC n’u Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko Africa yunze Ubumwe, leta ya Qatar na America byitabiriye inama mu rwego rwo kuzuzanya n’intumwa z’u Rwanda n’iza Congo, no kureba umurongo wahabwa inzira zoze zirimo gukoreshwa kugira ngo hagaruke ibiganiro n’amahoro arambye mu karere.

Juvenal Munubo wabaye Umudepite muri Congo atorewe i Goma, avuga ko yishimiye guhura kw’intumwa z’u Rwanda n’iza Congo no kubaho kw’iriya nama ya mbere y’abagenzuzi b’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, agasaba America ko ibiyarimo biva mu magambo bikajya mu bikorwa vuba.

Izindi ntambwe zigisigaye zihutirwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe, zirimo gushyiraho urwego rw’umutekano ruhuriweho (Mécanisme conjoint de coordination de la sécurité) hagati ya Congo n’u Rwanda; gutangira ibikorwa byo kurandura FDLR, kuva mu birindiro kw’abarwana no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Gusubiza ubutegetzi bwa leta mu bice bigenzurwa na AFC /M23; no gutangira ibikorwa by’ishoramari rifatika bigamije guteza imbere akarere u Rwanda na Congo birimo.

Juvenal Munubo ati “Nifuza ko indi ntambwe nk’iyo iterwa mu mbanzirizamushinga y’amahoro y’i Doha yasinywe tariki 19 Nyakanga, 2025 hagati ya Guverinoma ya Congo n’umutwe wa AFC/M23. Ibi byose ni ingenzi kandi birihutirwa kubera ko abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara.”

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to NTAKIRUTIMANA Emmy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *