Bimwe mu byavuye mu Nama yahuje Abayovu bakuru

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Nyuma y’uko abayoboye Kiyovu Sports mu bihe bitandukanye, abafatanyabikorwa ba yo ndetse n’abandi bakunzi b’iyi kipe bahuriye mu Nama yo kugaragaza isura y’uko ihagaze ubu no gutegura umwaka utaha w’imikino 2025/2026, hagaragajwe ko hakenewe arenga miliyoni 50 Frw.

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025, ni bwo habaye Inama yari yiswe idasanzwe yahuje bamwe mu bayoboye Kiyovu Sports, Umuyobozi wa yo, Nkurunziza David, abafatanyabikorwa ba yo ndetse n’abandi bayovu bakuru bayiba hafi mu buryo butandukanye.

Yari inama yo kugaragaza isura y’ikipe kugeza ubu, gushaka ibisubizo by’uko izabaho mu mwaka utaha w’imikino no kuganira ku bindi bijyanye n’Iterambere rirambye rya yo.

Mu bari bayitumiwemo, harimo na Mvukiyehe Juvénal wayibereye umuyobozi mu myaka itambutse ariko ntiyabashije kuyitabira ku bw’impamvu yavuze ko yahawe ubutumire bitinze.

Bimwe mu byo UMUSEKE ukesha B%B Kigali FM byabereye muri iyi nama, harimo ko abatumiwe bamwe batabashije kuyitabira kandi ntibatange impamvu zatumye batitabira. Harimo kandi ko Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yagaragarije abitabiriye iyi nama ko bakwiye kwishakamo byibura amafaranga angana na miliyoni 54 Frw kugira ngo hagire ibibazo bikemurwa mbere yo gutangira imyitozo itegura umwaka w’imikino 2025/2026.

Aya mafaranga akenewe, arimo ibirarane by’imishahara y’abakozi y’umwaka ushize w’imikino 2024/2025 ndetse n’andi yo kwishyura abayireze muri FIFA ariko kandi n’andi yo gutangiza imyitozo.

Bivugwa ko mu bagize Komite Nyobozi yose, uretse Perezida w’ikipe, nta wundi wabashije kuza muri iyi Nama nyuma y’Umuvugizi, Minani Hemedi.

Gusa andi makuru meza aturuka ku baba hafi y’iyi kipe, avuga ko gukemura ibibazo by’abayireze muri FIFA, bigeze kuri 80%. Ibi bisobanura ko mu minsi ya vuba abayovu bashobora kuza gutangira kumva inkuru nziza. Urucaca ruteganya gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buri gushaka ubushobozi bw’uko ikipe igomba kubaho

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Uyu munyamakuru Habimana Sadi ni umugome rwose kwita abayobozi ba Kiyovu sport “abayovu”ubundi abayovu cyera bari abahutu babumba ibyungo ,ibibindi n’inkono zo mw’ibumba

  • sadi we narinziko ugiye kutubwira ko abo ba david nabo bari kumwe begujwe ngo umwana wacu juvenal mvukiyehe agaruke none nibyo apuuu Mana dutabare p

  • MUREKE KWI PASSA MUREMUREMU MUKINISHE ABANA BABA NYA RWANDA NAHO UBUNDI MUZAHORA MU BIBAZO BIDASHIRA NI MUREKE FIFA IYIMANURE MU CYA GA 3 IZAZAMUKA IMAZE KUMENYA AMATEGEKO NEZA .THX

  • Abishimirako Kiyovu Sports Yamanuka Mukiciro Cyakabiri . Abongabo Ntibazi Ibyobavuga Ibyaribyo Buriya Imanutse Hari Ikintukibakidohotse Kuri Shampiyona Yurwanda Kuko Kiyovu Umukino Wayo Namakipe Akomeye Mumenyeko Abari Deribi Nayo Irimumakipe Aroshya Ruhago Yu Rwanda .

  • Erega uko bimeze Bakunzi ba Kiyovu Sport, muve mu magambo, mushishoze, ese niba umuherwe yarayoboye agasigaga amadeni, bityo nayo bamunyujijeho ya Jonh Manu, 37millions, akayarya,ubwo mwumva azagaruka agakora iki?
    Juvenal ni igihuha mwa bafana mwe! Uwababwira ukuntu hari umuPrezo, wasohotse akundura abonye agiye gusobanura ukuntu John Manu na shayibubu batishyiwe kandi COK yayatanze, muve mubihuha byo kwa Juvenal mwabafana mwe!

  • IGIKURU SI JUVENAL IGIKURU NU KWISHURA AMA DENI FIFA ITAZABATA MU CYA GA 3 .MURYOSHA CHAMP.GUTE MURI MU MA DENI ? MUTIRA ABAKINNYI MU NTARE NABO MUDAHEMBA? NTA MUTOZA NTA BAKINNYI IZINDI TEAM ZATANGUYE IMYITOZO MURACYA RARAMYE. ESE UWASHAKA KUBAFASHA YAHERA HE ? MURISHINGA ABO BA FANNA BO KU MA RANDI KURI THE VERT YI 100 , NTA NI GICERI BATANGA.CHAM IRATANGURA 15/8/ MURABONEKA?THX

  • KIYOVU NIBAYIFATANYE NA AS KGL IBE TEAM 1 IKOMEYE MUVE MU KAJAGARI. NICYO GISUBIZO CYA AS KGLI NA KIYOVU KIRAMBYE NAHO UBUNDI PHASE ALLER IRARANGIRA ZOSSE ZIRI MU BIBAZO. BYA MA DENI KANDI FOOTBALL YACU IRI MU MAREMBERA.

Leave a Reply to Seventy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *