AS Kigali yatanze intabaza mu Mujyi wa Kigali

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwamenyesheje Umujyi wa Kigali nk’umufatanyabikorwa Mukuru wa yo, ko niba ntacyo ukoze iyi kipe ishobora kwisanga itazitabira amarushanwa y’uyu mwaka w’imikino 2025/2026.

Iyi kipe bivugwa ko ibereyemo imyenda ibigo bitandukanye ndetse n’abakozi ba yo asaga miliyoni 200 Frw. Kugira ngo ibashe kubona uruhushya rwo gukina amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yamenyeshejwe ko igomba kubanza kwishyura iyi myenda yose.

Aha ni ho umuyobozi wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yahereye yandikira Meya w’Umujyi wa Kigali amusaba ko bakorana inama na Komite Nyobozi y’iyi kipe mbere ya tariki ya 10 Nyakanga 2025 kugira ngo bishakemo ibisubizo by’ahagomba kuva amafaranga yo kwishyura iyi myenda no kumenya ahazaza ha yo muri uyu mwaka w’imikino.

Muri iyi baruwa yashyizweho umukono na Shema, bigaragara ko yanditswe tariki ya 2 Nyakanga uyu mwaka ariko yibutsa Umujyi wa Kigali Komite Nyobozi ya AS Kigali yakoranye inama tariki ya 3 Kamena, ari na yo mpamvu bifuza guhura n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo bagire ibyo bakemura.

Biteganyijwe ko tariki ya 15 Kanama 2025, ari bwo hazatangira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu gihe super coupe izaba yabaye tariki ya 2 Kanama uyu mwaka.

Nta gikozwe, AS Kigali ishobora kudakina amarushanwa ya FERWAFA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • SHEMA INYUNGU AFITE MURI AS KGL NIYIHE? NI NJAULO ASHAKAMO ? YABUZE AKAZI ? ARISHIMIRA KWITWA PRESIDENT YARANANIWE GUHEMBA ABAKINNYI UMUPIRA NI CASH EX (MOISE KATUMBI) REKA KURWANIRA IBYO UDASHOBOYE ASKGAL NTUYIKUNDA KURUTA BANYIRAYO SHAKA CASH WISHURE AMADENI NTA KINDI GISUBIZO KWITWA PRESIDENT NTUGIRE NGO BIROROSHE.

  • INAMA NA GIRA AS KGL NIKORE ACADEMY IRI KU RWEGO RWIZA ISHAKE UMUTOZA WA BA NA MWIZA UBIZOBEREYEMO WU MUNYAMAHANGA. BISHURIRE ABANA AMASHULI NYUMA YI LYAKA 3 BAFASHE ABA 15 KURI 18 BATANGURA KUGURISHA HANZE ABAKINNYI APR IKAGURA RAYON IKAGURA NTA GIHOMBO BAKOZE PROJECT NEZA NAHO KWIRIRWA MUGURA ABASAZA BIKARANGIRA BAKUREGA FIFA KUBERA KUTABAHEMBA BIRABABAJE.PROJECT YA ACADEMY NTA GIHOMBO IYO UYIKOZE NEZA. MURAKOZE

Leave a Reply to Rubamba Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *