AS Kigali yabonye umutoza mushya

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Nyuma yo gutandukana na Guy Bakila wari umutoza wungirije, AS Kigali yungutse Nyandwi Idrissa nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi (fitness coach).

Uyu mutoza uherutse gutandukana na Police FC, yerekanywe nk’uzaba yongerera imbaraga abakinnyi mu ikipe itozwa na Mbarushimana Shaban.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mbere yo gutangira imyitozo, Bayingana Innocent Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa AS Kigali (team manager), yafashe ijambo maze yerekana Nyandwi nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.

Uyu yaje asimbura Haruna uzwi nka Bangala wakoraga izo nshingano azifatanya no gutoza ikipe y’abatarengeje imyaka 20.

Bangala yabwiwe ko agomba kuguma mu bato akaba ari ho ashyira imbaraga.

Nyandwi wahawe izi nshingano muri iyi kipe, yaciye mu makipe arimo Musanze FC na Police FC nk’umutoza wungirije.

Nyandwi Idrissa yagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri AS Kigali

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to web site Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *