APR FC yatashye imbubute mu irushanwa yateguye

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda y’umupira w’amaguru, yasoje irushanwa “Inkera y’Abahizi” nta gihembo ibonye n’ubwo ari yo yariteguye.

Ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025, ni bwo hasojwe irushanwa “Inkera y’Abahizi” ryitabiriwe n’amakipe ane arimo iyariteguye, APR FC, AS Kigali, Police FC na Azam FC. Ni irushanwa ryari rigamije gufasha aya makipe yose kwitegura neza umwaka w’imikino 2025/2026.

Mu kurisoza, Police FC yaryegukanye nyuma yo gutsinda AS Kigali kuri penaliti 5-3 nyuma yo kunganya o-o mu minota 90 y’umukino, ni yo yaryegukanye mu gihe ikipe y’Ingabo yarisoje itsinzwe imikino yose uko ari itatu.

Azam FC na AS Kigali, na zo zarisoje zifite amanota atandatu. Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, yatsinze APR FC ibitego 3-2 inatsinda AS Kigali ku mukino wa nyuma. Yo yatsinzwe na Azam FC biciye kuri za penaliti nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Bivuga ngo muri iri rushanwa, iyi kipe ni yo yabashije kubona izamu kurusha izindi kuko yinjije bine. AS Kigali yatsinze imikino ibiri ya Azam FC [1-0] n’uwa APR FC kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1. Bivuga ngo yinjije ibitego bibiri gusa.

Azam FC yo muri Tanzania na yo yatsinze imikino ibiri ya Police FC kuri penaliti nyuma yo kuganya igitego 1-1 n’uwa APR FC [2-0]. Bivuga ngo na yo yinjije ibitego bitatu mu mazamu y’abo bari bahanganye.

Umuyobozi wa Police FC, CP, Yahya Kamunuga, yashimiwe
Police FC yegukanye iri rushanwa ryari rikinwe bwa mbere
Ibyishimo byari byinshi ku bato bari muri Police FC
Abavuye muri APR FC batangiye kwibikaho ibikombe
Umutoza w’abanyezamu n’abakinnyi be
Igisobanuro cy’ibyishimo by’igikombe
Ubwo abakinnyi ba Police FC bambikwaga imidari
Abakinnyi b’ikipe y’Igipolisi bahembewe ibyo bakoreye
Ben Moussa na bagenzi be mu byishimo by’igikombe
Staff na Visi Chairman wa Police FC, bari mu byishimo
APR FC ntiyahiriwe mu irushanwa “Inkera y’Abahizi” yateguye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Kotwedusohoka Uwaba – Rayon . Bobasohotse Uwabaki ? Mwabonyeko Umukino Wacu Na Yanga Byari Ibitego 3 – 1 Nibenatwe Ntitwatashye Ubusa Eregaburiya Ubusaburuta Buriburi .

Leave a Reply to Anonymous Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *