APR FC yasezerewe muri Cecafa Kagame Cup

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Nyuma yo gutsindwa na Al Hilal SC yo muri Sudan ibitego 3-1, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari ihagarariye u Rwanda, yasezerewe mu irushanwa rya Cecefa Kagame Cup 2025 itarenze 1/2.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025, kuri Stade ya KMC habereye imikino ibiri ya 1/2 y’irushanwa riterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame (Cecefa Kagame Cup).

Uwo Abanyarwanda bari bahanze amaso, ni uwahuje APR FC yari ihagarariye u Rwanda na Al Hilal SC yo muri Sudan. Aya makipe yombi, yari yahuriye muri iki Cyiciro mu mwaka ushize.

Ikipe y’Ingabo yabanje kubona izamu itsindiwe na William Togui, nta bwo yagize amahirwe yo gukomeza kuko yaje gutsindwa ibitego 3-1.

Abanya-Sudan batsindiwe na Sunday Damilare, Ahmed Salem na Abdelrazig Taha, ma2 bahita bakatisha itike y’umukino wa nyuma.

Al Hilal SC izahura n’iza gusezerera indi hagati ya Singida Black Stars na KMC FC zombi zo muri Tanzania. Izi zombi ziri gukinira kuri Stade ya KMC.

N’ubwo ibitse ibikombe bitatu by’iri rushanwa, APR FC nta na kimwe irabasha gukura hanze y’Igihugu.

Al Hilal SC yasezereye APR FC muri 1/2 cya Cecafa Kagame Cup
Igitego cya William Togui nticyari gihagije
APR FC yongeye kubura andi mahirwe muri Cecafa
Ibyishimo bya bo ntibyatinze
Claude yatanze byose ariko ntibyari bihagije

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • APR IGOMBA KUGENDANA NI GIHE IHEMBA NEZA ARIKO ABATOZA BABASAZA PASIONNÉ BAJE GUSHAKA AMASAZIRO MURI APR BAKABAZANA I WABO BADATOZA NI KIBAZO. SENEGAL HARI ABATOZA BEZA BAKIRI BATO URABONA UKO SENEGAL YITWARA .APR YASUBIYE INYUMA BIMWE BIGARAGARIRA BURI WESSE.PYRAMID IZADUTERA 10.

Leave a Reply to John Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *