Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa yasanzwe kuri hoteli yapfuye

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Emmanuel Nkosinathi Mthethwa wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa yasanzwe kuri Hoteli yapfuye nyuma y’umunsi umwe aburiwe irengero.

Ni inkuru yasakaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko umurambo wa Emmanuel Nkosinathi Mthethwa wasanzwe kuri Hoteli Hyatt i Paris, nyuma yo guhanuka avuye mu igorofa rya 22.

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zivuga ko uyu mugabo w’imyaka 58, umugore we yari yavuze ko yamubuze kuva mu mugoroba wo ku wa Mbere, akavuga ko yari yakiriye ubutumwa bumuteye impungenge nijoro.

Nyuma hoherejwe imbwa zisaka kumushaka mu ishyamba rya Bois de Boulogne, aho byagaragaraga ko ariho telefone ye yari iherutse kuba iri.

Ubushinjacyaha bwa Paris buvuga ko Polisi yashakishije muri iryo shyamba riri mu Burengerazuba bwa Paris ariko bikarangira batahamubonye.

Uyu mugabo wari uhagarariye Afurika y’Epfo mu Bufaransa kuva mu 2023 yasanzwe yapfuye nyuma yo guhanuka ku igorofa rya 22 muri Hoteli Hyatt i Paris.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuze ko urupfu rutunguranye rwa Ambasaderi Nathi Mthethwa ari igihe cy’agahinda gakomeye ko kandi Guverinoma n’abaturage bifatanyije n’umuryango wa Mthethwa.

Ramaphosa yavuze ko Ambasaderi Nathi mu nshingano ze za nyuma yakoranye umurava mu gushimangira umubano hagati ya Afurika y’Epfo n’u Bufaransa.

Ati “Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Ntibizwi niba yishwe, yiyahuye cyangwa ari impanuka.

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Gusa Ni Inkuru Ibabaje Iteye Agahinda Kumuryangowe Ni Nshutize Ndetse Nokugihugu Murirusange .
    Imana
    Imwakire
    Mubayo
    Aruhukire
    Mumahoro .

  • Gusa Ni Inkuru Ibabaje Iteye Agahinda Kumuryangowe Ni Nshutize Ndetse Nokugihugu Murirusange .
    Imana
    Imwakire
    Mubayo
    Aruhukire
    Mumahoro .

Leave a Reply to Seventy@Email.Com Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *