Amasaha yemerera utubari n’ahabera imyidagaduro gukora nijoro yongerewe

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko utubari, resitora, utubyiniro, amaduka n’ibigo by’ubucuruzi binyuranye byashyiriweho amasaha mashya yo gukora aho bizajya bifunga Saa Kumi za mu gitondo muri ibi bihe i Kigali hazaba habera Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ni ibikubiye mu amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu mu gihe cy’Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare rya 2025 rizabera mu Rwanda (UCI Road World Championships), yasohowe na RDB kuri iyi wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025.

RDB yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira abakinnyi, abafana n’abashyitsi baturutse imihanda yose y’Isi mu Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare rya 2025.

Iti “Mu rwego rwo gushyigikira iri rushanwa no gucunga neza impinduka zishobora kugaragara mu mikorere y’imihanda, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ku bufatanye n’inzego zibifite mu nshingano, rwashyizeho ingamba z’agateganyo zizagenga ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 19 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.”

Uru Rwego rw’Iterambere rwakomeje ruvuva ko amaduka, ibigo by’ubucuruzi bunyuranye, resitora, utubari n’utubyiniriro bizemererwa gukora kugeza saa kumi za mu gitondo.

Gusa amabwiriza asanzwe akurikizwa, arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18, agomba kubahirizwa, ko kandi abakiriya bose bakwiye kunywa mu rugero kandi bakareka gutwara ibinyabiziga basinze.

Iti” Inzoga ntizigomba gutangwa ku muntu ugaragara ko yasinze… Abatazayubahiriza bazabibazwa hakurikijwe amategeko.”

Kigali igiye gukora amateka yo kuba umujyi wa mbere wo muri Afurika wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho iri rushanwa ngarukamwaka rizakinwa ku nshuro ya 98 kuva ribaye bwa mbere mu 1921.

Abakinnyi baturutse mu bihugu birenga 110 bamaze kugera i Kigali.

Kigali yiteguye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare
Imihanda irakeye

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • RDB ? ??! NU TUBARE TWO MURI QUARTIER DUFATANYE NA MAZU ATUWEMO NIKIBAZO ICYUMWERU CYO KUDASINZIRA . MWARI MUKWIRIYE KUVUGA KO MU MA QUARTIER BITEMEWE GUCURANGA.URUSAKU RWA MA RADIO ACURANGIRWA HANZE EX RUTURUSSU CHEZ GASONGO NI MUREKE NABA ISLAM BAHAMAGARE ABAYOBOKE BABO NTA KUNDI .MURAKOZE

Leave a Reply to Rukundo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *