Polisi ya Uganda, yatangaje ko yaburijemo umugambi mubisha w’amabandi yari yateye umuyobozi w’uruganda rwa kawa, amwiba miliyoni 50 z’amashilingi angana na miliyoni 15 y’amafaranga y’uRwanda.
Ibi byabaye ku munsi w’ejo tariki ya 22 Nyakanga 2025, bibera mu karere ka Kyotera.
Aba bajura batanu bari bitwaje imbunda, bateye umuyobozi w’uruganda rutunganya Kawa, Mazima Bugaga Coffee factory.
Polisi ya Uganda ku rubuga X yatangaje ko uwo muyobozi yayitabaje, maze iza kuburizamo ubwo bugizi bwa nabi ariko basiga bamwibye ako kayabu k’amashilingi.
Yongeraho ko ubwo bageragezaga gucika, polisi yabakurikiye ikaza kurasamo umwe, abandi bane baracika.
Yagize iti “ Abapolisi bahise babakurikirana berekeza i Masaka, babafatira mu Mudugudu wa Kizigo. Umwe mu bajura, Ssenyuumu Lawrence, yahasize ubuzima mu gihe abandi bane bahise bacika.”
Ivuga ko muri icyo gikorwa, hafashwe imbunda ebyiri, moto hamwe n’ibindi bimenyetso byakwifashishwa mu gukurikirana aba bantu.
Polisi ivuga ko igIkomeje iperereza ngo ibashe guta muri yombi n’abacitse.
UMUSEKE.RW



Nikomereze aho pe police niyubahwe
POLICE NIKOMEREZE AHO.