Abaturage bo muri Nyanza bagiye kwigira amateka ku Mulindi w’Intwari

NSHIMIYIMANA THEOGENE
3 Min Read

Ubuyobozi n’abaturage bo mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bakoze urugendo shuri ku Mulindi w’Intwari bagiye kwiga amateka ku ngoro iri ku Mulindi w’intwari iherereye mu karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’intwari iherereye mu karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda ifite bimwe mu bimenyetso birimo indaki ya Perezida Paul Kagame yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati yo mu 1990-1994 no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ubuyobozi n’abaturage bo mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bakoze  urugendo shuri ku Mulindi w’intwari rufite nsanganyamatsiko igira iti”Mwarakoze Inkotanyi” basobanurirwa amateka yo ku Mulindi w’intwari nabo bavuga ko bahakuye amasomo.

Mushinzimana Emmanuel umwe mubasuye iriya ngoro yavuze ko byamushimishije kuko hari amateka atakwibagirwa.

Yagize ati “Hari amateka uyibagiwe bityo ninko kwibagirwa igihe wavukiye kandi biduhaye isomo natwe ryo gukunda igihugu nkuko Inkotanyi zabigenje.”

Mugenzi we witwa Niyongira Ange nawe yavuze ko yaje kwiga amateka yo kubohora igihugu ndetse akanamenya uko byagenze.

Yagize ati “Abari urubyiruko biyemeje guhaguruka ngo barwanire kubohora u Rwanda kandi babigeraho byari bikomeye bamwe banabuze ubuzima kandi n’abagore barakoze n’isomo rikomeye harimo imbaraga zo gukunda igihugu by’umwihariko tunakunda umukuru w’igihugu cyacu kuko niwe ibi byose tubikesha.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu Ngirinshuti Ezeckiel  yavuze ko bateguye urugendo shuri bakamenyesha ibyiciro bitandukanye kugirango bakomeze kwigira ku nkotanyi zabohoye u Rwanda.

Yagize ati “Inkotanyi zabohoye u Rwanda ntabushobozi zifite bw’amafaranga ari ubwitange kandi igihugu ubu Inkotanyi zikigejeje aheza bityo natwe twaje ngo dukomeze twigire ku nkotanyi ubwitange zagize.”

Mukamana Alphonsine umukozi w’ingoro yo ku Mulindi w’intwari ari nawe wasobanuriye amateka yayo yavuze ko nk’abandi basura ingoro yo ku Mulindi w’intwari bababwira amateka yayo n’urugamba rwo kubohora u Rwanda aho baberaka indake, ibibuga n’ibindi kandi buri kintu gihari gifite amateka.

Yagize ati “Amateka n’umusingi  hari amaraso y’abanyarwanda yamenetse buri wese wageze ku Mulindi w’intwari hari inshingano aba afite zo kwigira ku nkotanyi kuko zakoze zidahembwa mu buzima bugoye gusa icyo baharaniraga cyo kubohora u Rwanda bakigeraho.”

Muri aba baturage n’ubuyobozi bo mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bagiye ku Mulindi w’Intwari buri kiciro cyose cyari gihagarariwe aho abakoze uru rugendo bemeje ko ari amateka batazibagirwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu yavuze ko bagomba kwigira ku nkotanyi

Theogene NSHIMIYIMANA i Gicumbi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Alice Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *