Abasore bakurikiranyweho kwica mugenzi wabo “batahanye ubukwe”

NSHIMIYIMANA THEOGENE
1 Min Read

Nyanza Abasore babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica mugenzi wabo ubwo bari mu bukwe nk’uko Polisi ibivuga, gusa hari abavuga ko urwo rugomo rwabereye mu muhuro.

Ibi byabereye mu murenge wa Cyabakamyi, Akagari ka Karama, Umudugudu wa Kamonyi, ku wa Gatandatu nijoro. Amakuru avuga ko bariya basore bakubise mugenzi wabo by’urugomo, ajyanwa kwa muganga agwayo ku cyumweru.

Polisi yataye muri yombi abo basore babiri bakekwaho kwica mugenzi wabo witwa Nzayisenga Syldio w’imyaka 23.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UMUSEKE ko Polisi ikimara guhabwa amakuru yahise ijya kubashaka irabafata.

Yagize ati: “Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukingo, ubu bugenzacyaha bukaba bwaratangiye iperereza.”

Polisi isaba urubyiruko kwirinda urugomo kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi itazabyihanganira.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment
  • Pole k’umuryango w’uyu umusore ariko nugusaba inzego zishinzwe umutekano kujya zikurikirana ibirego nkibyo

  • Ubwo batakubise umuyobozi ngo bamwice ni Mahire. Kanyanga yahoooo. Ubwo iyaba Ari Bavakure ukihayobora bateje Umutoni waturutse Rwabicuma, Gitimujisho aba yambwiye ko Ari kanyanga yahaciririye Kandi bene wabo ingunguru barazimuguriye mu maso abizi. Umwana waturutse ishyanga akabizira. Ukuri kuzajya kugaragara!

Leave a Reply to Celestin mpite Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *