Abasore babiri bafunzwe bakekwaho kwica uwari wabateye mu rugo agamije kwiba

NSHIMIYIMANA THEOGENE
2 Min Read

Ruhango: Abasore babiri barwanye n’uwari wabateye mu rugo agamije kwiba, bikamuviramo urupfu batawe muri yombi, bafunganywe n’undi wari kumwe n’uwo wapfuye akekwaho ubujura.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu ijoro ryakeye taliki 12/09/2025 ahagana mu rukerera abagabo babiri, umwe w’imyaka 57 n’undi w’imyaka 73 bitwaje intwaro gakondo harimo imihoro, icumu ndetse n’icyuma bateye mu rugo rw’uwitwa Uwineza Providence w’imyaka 49 ruherereye mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Tambwe mu mudugudu wa Ruduha.

Abo bagabo ngo bacukuye inzu bashaka kwiba ihene, abahungu bo muri urwo rugo babyutse baratabara batangira kurwana.

Umuhungu umwe w’imyaka 17 bamutema ku kaboko, mukuru we w’imyaka 24 yahise akubita umwe mu bateye witwa Uwiragiye Fabien w’imyaka 73 inkoni ku gahanga arakomereka, baramufata bamujyana ku kigo nderabuzima cya Tambwe agezeyo ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko ku bufatanye n’abaturage Polisi na RIB bakimara guhabwa amakuru bahise bajyayo hafatwa aba basore uko ari babiri.

Undi wari kumwe na nyakwigendera na we yarafashwe ubu bose bafungiye kuri sitasiyo  ya Polisi ya Kinazi. Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Polisi iributsa abakomeje kwijandika mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage birimo ubujura kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.

Polisi isaba abaturage kwirinda urugomo rurimo kwihanira, kubireka kuko bitemewe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article
Leave a Comment
  • Hari icyo njye ntarasobanukirwa…guterwa ni abajura bagatangira no gutema abantu warwana ni umujura uri kwitabara police nawe ikagufunga!!!Police y’u Rwanda igomba kugira amategeko amwe namwe ikorera ubukangurambaga kubaturage agasobanuka neza kuko hari igihe njye kugiti cyanjye mbibonamo akarengane.

    • Buriya ni uko ari gereza izwi, ariko mu buryo busanzwe ntabwo biriya byitwa gufungwa. Nawe ari wowe ibaze umwana w’uwo wishwe muhuriye mu nzira icyaba. Kenshi rero bisaba ko babanza kuvana umuntu hafi n’aho yakoreye ibyo, kugira ngo hatabaho kwihorera guhutiyeho.

  • Ubwo se ko numva ibisambo byari byitwaje intwaro, uwatabaye murumva yari kureka nawe bakamutema?
    RIB nayo ijye ishyira mu gaviro

  • BIRASHOBOKA KO POLICE IKUNDA GUFUNGA AHARI, SINUMVA LOGIQUE IRI MU KUVUGA KO WITABAYE UMUJURA AGAPFA UBIFUNGIRWA, BYIBURA BAVUZE KO YITABAYE POLICE IHARI AGASHAKA KUYIKORERA AKAZI BYAKUMVIKANA KO YASHAKAGA KWIHANIRA

  • aha ndumva akarengane kagicumbitse iwacu ubwo niduterwa tujye tureka batwice kugirango tutazafungirwa kwitabara ubundi nubwo uwo musaza yaragiye kwiba murumva ataragiye no kwiyahura? imyaka 73 nakumiro.

  • Ariko Ngewe Hari Ikintunibaza Ababajura Kobaribafite Ibikoresho Baribaryiyekwaka Akazi Kwishansiye ? Ubuse Kobaribafite Ibibikoresho Gakondo Iyobahuranumuntu Munzira Urikumva Barikumukorera Iki? Cyangwase Bagusanze Munzu Nibyobikoresho Gakondo Bagukorera Iki ? Ngewe Ukombibona { RIB } Nikora Iperereza Murasanga Nabagore Bababagabo Bafite Uruhare Runini Murububujura Nonese Tuvugeko Uyumusaza Wimyaka 73 Umugorewe Atazi Ingesoze ?

    Arikose Niba Umuntuyatewe Akitabara Nabyo Agombakubizira ? Nonese Barigushimishwa Nuko Warikumva Ukumvango Umwana Wa UWINEZA Yishwenabagizibanabi Babasanze Murugo ? Baniba Amahene ? Gusa Ababahungu Babikoze Muburyo Bwokwitabara Nkabantu Baribatewe

    • Niba kwitabara n’abaguteye bishobora kuvamo urupfu rw’umujura waje ari umwicanyi, uwitabaye agafungirwa ko yishe uwamuteye barwana, ubwo abo abapolisi bazi “régitime défense” icyo ari cyo?
      None se abantu bajye batega amajosi?
      Muri make ni ugutanga butumwa bwo kudatabara abari mu kaga, kandi nawe waterwa ugasabwa gutega ijosi bakarikuraho. Twitege ingaruka rero.

  • Nitwa faustin ndi kampala ug abobasore bitabaye arko muburyo bwokuba cungira umutekano babyise gufunga iperereza nirikorwa bazarekurwa, rekangn nange ubutumwa basore ni nkumi dukore kandi twizigama kuko buto ikorera bukuru kuko uwomusaza iyoyizigama imyaka 73 yakabaye agezekuri byinshi niyakaba ye yiba ihene .

  • Nange ndumva abana bakoze igikorwa cyogutabara kandi ntakosa ririmo. Nkuko police ibitubwira tube ijisho ryamugenzi wundi ndacyeka nibyo abana bakoze. Ahubwo police izatuma ducika kumuco wogutabara. Kuko uzajya uvuga ngo nintabara baramfunga, usange burimuntu ntiyatabara umuturanyi kugirango atisanga yafunzwe. Nkubu x tuvuge ko abantu basomye iyinkuru bacyumva abobana bafunzwe ninde wazongera gutabara Hmm. Nange ubwange mbicitseho niba utabara ugafungwa

  • UMUSEKE Ni Ikinyamakuru Abantu Twese Dukunda Nimwisomere Ikinyamakuru UMUSEKE . Mbonereho Gusuhuza
    Banobantu Batanze Ibitekerezo Kuriyinkuru .

  • Si mu Rwanda gusa ndugu yangu. Na America iyi dutuye nta na rimwe uzabwirwa ko umuntu uguteye nubwo yaba agusanze mu nzu uzamwica. Gusa biteye urujijo kandi niyo mahirwe yonyine aba asigaye.

  • Gufunga nagahunda yubutegetsi buriho Arikose nigute bafunganye nuwari wabateye bitwara basanze murugo ibyo bisobanuka bite? Ubwose ubutabera burimo nubuhe? Nonese bari kureka bakabica bagatwara nibyabo?????
    Nakumiro pe

  • Kwihanira s’umuco nyarwanda ariko gufunga uwihaniye mbona arukumushakira umutekano kuko iyo iperereza rirangiye arataha.

Leave a Reply to Rukara john Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *