Shema Ngoga Fabrice uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yatangaje ko mu gihe yatorwa azashyiraho uburyo bwo guhemba abasifuzi mu rwego rwo kunoza imisifurire.
Mu gihe habura iminsi umunani gusa ngo hatorwe Umuyobozi mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, umukandida umwe rukumbi wujuje ibisabwa byo kwiyamamariza kuyobora iryo Shyirahamwe, Shema Ngoga Fabrice, akomeje kuvuga ibiri imbere azabanza gushyira ku murongo.
Kimwe mu bibazo byakomeje kugaragazwa n’abanyamuryango ba Ferwafa, ni icy’imisifurire.
Ubwo yari mu kiganiro “B&B Sports Talk The Plateau” kuri uyu wa Gatanu, Shema Ngoga Fabrice yavuze ko mu byihutirwa azakora naramuka atorewe kuyobora Ferwafa, harimo gukemura ikibazo cy’imisifurire.
Yagize ati ”Ikibazo cy’abasifuzi kizakemurwa biciye mu biganiro no kubashakira uburyo bwo guhembwa. Abasifuzi 32 bo mu cyiciro cya Elite, bazatangira guhembwa muri uyu mwaka w’imikino.”
Ikindi Shema aherutse kuvuga we na bagenzi be bazakoraho, ni ukugerageza kongera Ibikorwaremezo birimo ibibuga kugira ngo abato babone aho bakinira mu gukuza impano za bo.
Uretse ibyo kandi, Fabrice aherutse kubwira Itangazamakuru ko ibihembo biziyongera ndetse n’umubare w’amakipe ahembwa ukaziyongera kuva ku ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona kugeza ku ya munani.

UMUSEKE.RW



Leave a Comment angahe
Iyimigabo n’imigambi nimyiza yakemura byinshi.Ntigahere mugushaka amajwi gusa
Rwose uburyo biruka mukibuga ntamafranga amarisasi numva bayigiriki niba batahira kwiruka tize baribababaje