Kabila arashinjwa kuba intasi y’u Rwanda – Leta irasaba ko yishyura indishyi ya miliyari 24$

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Mu rubanza rwarezwemo Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uruhande ruregera indishyi, Abavoka barashaka miliyari 24 z’amadolari bavuga ko ari ibyangijwe n’inyungu zabyo igihe Kabila yari Perezida wa Congo Kinshasa.

Radio Okapi ivuga ko urubanza rwabaye mu ruhame, abahagarariye leta mu mategeko basabye ko icyaha cy’Ubugambanyi gishinjwa Kabila gihindukamo Ubutasi bavuga ko Joseph Kabila ari umunyamahanga ufite inkomoko mu Rwanda akaba yariyitiriye ubwenegihugu bwa Congo.

Bavuga ko Joseph Kabila akwiye kwamburwa ubenegihugu ngo kuko yahimbye imyirondoroye abifashijwe na nyakwigendera Ngoy Mukena, wabaye Minisitiri w’Ingabo, uyu ngo ni we wamuhaye izina rya Kabange, mu gihe mu by’ukuri Joseph Kabila yitwaga Hyppolite Kanambe.

Mu iburanisha ritangira, Ubushinjacyaha bwari bwavuze imyirondoro ya Kabila nk’Umunye-Congo, akaba umwana wa nyakwigendera Laurent-Désiré Kabila na Madamu Sifa, ibyo bikemeza ko ari Umunye-Congo.

Radio Okapi ivuga ko izo mvugo ebyiri zinyuranye zigize impaka zikomeye ziri mu baburanyi bari muri uru rubanza.

Biteganyijwe ko izo mpaka zikemurwa n’itegeko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama, 2025, nyuma Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukaza kubifataho icyemezo.

Uru rubanza rwa Perezida Joseph Kabila ni rumwe mu zidasanzwe muri politiki ya Congo, ndetse rukurikiwe imbere mu gihugu no hanze yacyo kubera umubare munini w’amafaranga abahagariye Leta basaba, n’ibirego byo ku rwego rwo hejuru bishinja Kabila kuba umugambanyi.

Perezida Joseph Kabila akurikiranwe atari i Kinshasa, cyakora aherutse kugaragara ari mu mujyi wa Goma n’i Bukavu uduce tugenzurwa n’ihuriro Alliance Fleuve Congo.

Leta ya Congo yakunze kuvuga ko Kabila yihishe inyuma ya AFC/M23 nubwo we abihakana.

Joseph Kabila aherutse kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo aganira n’abantu batandukanye ibyo avuga ko bigamije gushakira Congo amahoro

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to Byishimo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *