Abarwanyi ba AFC/M23 batangije igipolisi cy’umwuga

NDEKEZI Johnson
1 Min Read

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryatangije igipolisi kabuhariwe cyitezweho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu mu bice ryigaruriye.

Abapolisi ba AFC/M23 bahawe ubumenyi mu kubungabunga umutekano w’abaturage, umutekano wo mu muhanda, gukumira imyigaragambyo no kugenza ibyaha, ndetse banahabwa ibikoresho byo kwifashisha mu kazi kabo.

Gen Maj Sultan Makenga wasoje aya mahugurwa, yasabye iki gipolisi kurangwa n’imikorere itandukanye na Polisi ya RDC, yamunzwe na ruswa, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yabasabye kuba Polisi itandukanye n’iya Guverinoma ya Tshisekedi, itubahiriza inshingano kandi ikubita, yica, yiba, yamunzwe na ruswa ndetse ivangura abaturage.

Gen Makenga yavuze ko ari ngombwa ko Polisi igira imyitwarire myiza ku rwego rwo hejuru, ikihanganira byose.

Yabasabye kuba indorerwamo bagaha abaturage icyizere, bakabona ko bafite itandukaniro mu mikorere no mu myitwarire yabo.

Yagize ati: “Mube Polisi y’abaturage, ntibababone ngo biruke, babasange mubafashe.”

Gen Makenga yasabye aba bapolisi guhumuriza abaturage bababajwe n’ubutegetsi bwa RDC, bakabafasha nta vangura kugira ngo berekane ubunyamwuga.

AFC/M23 igenzura ubuso burenga km² 34.000, imaze gushyiraho ubuyobozi bwa gisivili na Polisi, kandi iteganya gushinga n’urwego rw’ubutabera.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to masengesho gabriel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *