Abapolisi barashe byo kwitabara “abakekwaho ubujura” badutse mu bantu barabatema

Elisée MUHIZI
4 Min Read

Hatangiye iperereza ryimbitse nyuma y’uko abapolisi bari mu kazi, batabaye bahakwa gutemwa n’abagabo batatu bitwaje imihoro, bateye akabari mu murenge wa Ngamba, bagatema abaturage bane bakabakomeretsa, abapolisi barashe bica “ayo mabandi atatu” nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabibwiye UMUSEKE.

Aya makuru yageze ku kinyamakuru UMUSEKE mu masaha y’ijoro ku wa Gatatu, avuga ko hari abagabo b’ibisambo bateye akabari gaherereye mu Mudugudu wa Raro, mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi bafite imihoro n’ibyuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yadutangarije ko abakomerekejwe “n’ayo mabandi ku baturage bane, ari bo Niyitanga Emmanuel, Munyeramba Innocent, Ndayisenga Floribert na Mwenedata Samuel.

Aba baturage bajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Yagize ati “Polisi yarashe amabandi atatu yagaragaye mu bikorwa bigayitse by’ubugome, aho barimo gutema abantu babacuza ibyabo.”

Polisi irahumuriza abaturarwanda, ikibutsa kandi ko itazihanganira abantu bigize intakoreka bishora mu bikorwa bigayitse by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko ibindi bisobanuro bizaboneka nyuma y’iperereza ry’imbitse.

“Ibisambo” byarashwe nyuma y’uko nta minsi ishize, Polisi itaye muri yombi abagabo batatu bafashwe amashusho muri Kigali bambura umugore, ndetse bakamutema.

Polisi yagaragaje abasore bafashwe amashusho batema umugore i Kigali

Uko byagenze…

Umunyamakuru Munyaneza Theogene wa Intyoza.com abaturage bamuhaye ubuhamya ko mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira tariki 17 Nzeri, 2025 mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka Karere yarashe abagabo batatu bari mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Abateye aba baturage nkuko bamwe bari bitwaje intwaro gakondo zirimo; imihoro, ibyuma n’ibindi. Aba bagizi ba nabi ntabwo bakanzwe no kuhagera kwa Polisi yari ihurujwe, kuko na bo babirukankanye bashaka kubatema.

Abaturage bari ahabereye ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, bavuga ko abo bagabo basanze abaturage mu kabari ko mu Mudugudu wa Raro, bamwe barinjira basaba abarimo kumanika amaboko. Abandi mu bari bitwaje izo ntwaro gakondo  basigaye hanze.

Bavuga ko baje bafite ibiyobyabwenge by’itabi batumaguraga n’utuyoga bari bitwaje mu ducupa dutoya, babuza buri wese kuva aho ari, bamwe mu baturage bashaka kwirwanaho ariko biragorana kuko batewe n’abafite intwaro gakondo bo ntacyo bafite.

Umwe muri aba baturage warokotse iki gisa n’igitero cy’abitwaje intwaro gakondo, yavuze ko nyiri akabari barimo hari bamwe muri abo bagizi ba nabi yahise amenya abivuga abwira umwe mu bakiriya be, ko ndetse umwaka ushize hari amahano azi bakoze.

Umwe muri aba bagizi ba nabi ngo yaritaye mu gutwi ko nyiri akabari hari abo avuze ko yabonye akamenya, ahita abwira bagenzi be ko babamenye.

Nibwo bahitaga bafata intwaro gakondo bari bambariyeho birara mu baturage bari muri ako kabari, batangira kubakubita no kubambura ibyo bari bafite.

Uyu muturage, avuga ko hari ababashije gutabaza Polisi na yo ntiyatinda kuhagera, ariko ngo ibintu birushaho kuba bibi kuko aba bateye wabonaga ko basa n’abahaze ibiyobyabwenge ku buryo batanatinye Polisi ihageze, ahubwo na yo ngo bashatse kubatema n’izo ntwaro gakondo bari bafite.

Polisi yasabye abo bantu kureka ibyo barimo, aho kumva batangira kuyegera nk’abashaka gutema Abapolisi.

Umuturage avuga ko umwe muri aba bagizi ba nabi yahise agenda yegera moto iparitse atangira kuyitema, mu gihe mugenzi we wundi yagiye asanga umupolisi ashaka kumutema, aramuhunga yigirayo kinyumanyuma, undi abangura umuhoro agiye kuwumutemesha aba arashwe n’umupolisi wundi.

Bagenzi b’uyu wari urashwe bahise biruka ku wundi mupolisi wari aho, bashaka kumutema baraswa bakibangura imipanga bari bafite.

Abaturage bamaze iminsi bavuga kuri radio no ku mbuga nkoranyambaga ko hakwiye ingamba zikomeye ku bantu bafite urugomo, by’umwihariko amabandi yitwaza intwaro gakondo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to UWIZERA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *