Abanyeshuri 16 birukanywe mu kigo burundu  

NSHIMIYIMANA THEOGENE
2 Min Read
Abanyeshuri 16 birukanywe mu kigo burundu  

 Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu  ku  ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS, birukanwe burundu umunsi umwe bashinjwa imyitwarire mibi.

Iri shuri riri mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubuyobozi bw’Ikigo burega aba banyeshuri gusohoka ikigo banyuze ahatemewe, kunywa inzoga bagasinda no kuba batambara imyambaro yishuri.

Abirukanywe burundu ni abahungu 10 ndetse n’abakobwa batandatu.

Jerome Mbiteziyaremye uyubora ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS yahamirije UMUSEKE ko bariya banyeshuri birukanywe burundu.

Uriya muyobozi w’ishuri yakomeje avuga ko bariya banyeshuri bagiye bihanangirizwa mu bihe bitandukanye, banahabwa ibihano bito bito ariko bakanga guhinduka ku buryo bagiye banatumwa ababyeyi ariko ibyo bahaniwe ntibabihindure.

Nta munyeshuri wabashije kuganiriza umunyamakuru ku bihano bahawe.

Gusa bamwe mu bantu ba hafi n’aba banyeshuri, bavuga ko basa n’abari barigize ibihazi bityo kubirukana byari byaratinze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi, yatangaje   ko ubuyobozi bw’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS bwababwiye ko birukanye abanyeshuri kubera amakosa yo gutoroka ikigo n’ijoro bakajya mu isantiri bakanywa inzoga, bagarutse basimbuka ikigo.

Abanyeshuri 15 birukanwe bemerewe kuza gukora ikizamini cya leta haba icyanditse na ‘Pratique’ ariko batajya mu kigo ngo babemo ahubwo baba hanze yacyo ndetse ntibemerewe kuza kwigira mu kigo.

Mu birukanwe burundu uko ari 16 umwe muri bo we ntiyemerewe gukora ikizamini cya leta kuko we ubuyobozi bw’ishuri bumurega amakosa akomeye arimo no gushaka kurwanya umwarimu no kumumenera tetefoni.

Ibyo byiyongeraho ko yashatse no kumutegera mu nzira ariko hakitabazwa inzego z’umutekano (DASSO).

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment
  • Ngo ngwiki yegoko ubu se aba Bana turabigira dute koko ntanaho guhinga dufite ngo tuhabahe nimuze dushakishe ubwo muze aho mugejeje

    • Bigaragara ko abo banyeshuli bari barananiranye gusa kubafasha gukora Examine nibyiza Wenda bazicuza.

  • ntibabirukanye babasabye kwiga badataha mu kigo. kuko amabwiriza ya internst abaremereye. discipline ni ngombwa mu burezi.

  • Ex buriy uwo munyeshur we utemerew gukor exam ntibamubujije uburenganzir
    Ereg ndabyumva peeee amakos abanyeshuri barayakora ark harigihe
    usanga hagati yu munyeshur n`umuyobora
    bafitany ikiba in any way

  • ibyo birara babyirukane burundu ahubwo no kubemerera gukora ikizamini nabyo ntibari babikwiye aliko unibaze nkabo bakobwa bigize ibirara nindaya bakiga uwa 6 abana akenshi ntibavana uburara kwishuli ahubwo baza kwishuli alibyo niba barihanangirijwe bikananirana bagatumiza ababyeyi babo bikananirana nibatahe

  • Ngizo ingaruka za ya politiki yo kudahana abana mu mashuri kuva bakiri bato, bakumva ko ari ibyigenge bakabikurana n’umubyeyi atakivuga,.nta mubyeyi uhanira undi umwana.
    Birangira igihugu cyoroye ibirara.
    Kubirukana burundu ni byo. Ahubwo no kubemerera gukora ibizamini ni impuhwe, bari kubareka, Akarere kakazabafasha gukora ibizamini umwana utaha bamaze gushyira ubwenge ku gihe.

Leave a Reply to Youuu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *