Abanyarwanda barenga 300 bahungutse bavuye muri Congo

Elisée MUHIZI
2 Min Read

RUBAVU: Impunzi z’Abanyarwanda 314 zari mu mashyamba yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zari zarafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, zatashye mu Rwanda.

Ahagana saa ine za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, aba Banyarwanda banyuze ku mupaka wa La Corniche uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Ni abanyarwanda biganjemo abagore, abana, urubyiruko rwavukiye muri Congo n’mubare utari munini w’abagabo.

Abenshi muri aba bavuga ko babuzwaga gutaha mu Gihugu cyabo na FDLR yabakoreshaga imirimo y’agahato.

Niyibizi Cosma avuga ko yavuye mu Rwanda mu 1994 bamuhetse akaba agarutse mu Rwanda ari umugabo.

Ati:“Twatandukanye n’umubyeyi wanjye (Maman) mfite imyaka 15 y’amavuko aho twari turi twahuye n’ibibazo by’itotezwa twakorerwaga na FDLR kandi nta mutekano twari dufite”.

Niyibizi avuga ko yabwiwe na nyina wabo ko mu Rwanda ari amahoro bimutera imbaraga zo gutaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye abatahutse ko bahungutse kandi bakaba bahawe ikaze mu rwabababyaye.

Ati:”Muze dufatanye kubaka Igihugu kandi Ubuyobozi buzabaha ibizafasha kubaho”.

Yavuze ko u Rwanda rufite imiyoborere myiza iha amahirwe buri muturage bikamufasha gutera imbere.

Meya Mulindwa yijeje aba baturage umutekano usesuye ababwira ko batagomba kwikanga bibwira ko hari ikibabuza gusinzira.

Ati:”Ibyabakangaga muri Congo ntabyo muzongera kumva mu Rwanda ahubwo mugiye gusangira n’abandi amahirwe ari mu gihugu”.

Bijejwe ko bazava ko mu Kigo bagiye gucumbikirwamo cya Nyarushishi giherereye mu Karere ka Rusizi, bafite indangamuntu kuko abakozi b’Ikigo kibishinzwe bazabibafashamo.

Abenshi muri aba Banyarwanda bahungutse bakomoka mu Karere ka Rubavu abandi bakaba ari abo mu Karere ka Gicumbi.

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment