Abanyamulenge bari hagati nk’ururimi muri Uvira-HRW

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ryasabye Leta ya RD Congo kurinda umutekano w’Abanyamulenge batuye Umujyi wa Uvira wasenzekajwe no kurebana ay’ingwe hagati ya Wazalendo na FARDC.

Mu itangazo ryasohotse ku kaduruvayo n’ubwicanyi byamaze iminsi umunani mu Mujyi wa Uvira, HRW yagaragaje uburyo Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri Congo baburabujwe muri icyo gihe.

Aba Wazalendo bahawe intwaro n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, bakorana na FARDC, kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Nzeri bahungabanyije ubuzima muri Uvira bamagana iyoherezwa rya Brig. Gen Olivier Gasita muri uwo mujyi.

Wazalendo ishinja uyu musirikare mukuru wa Congo kuba Umututsi ucuditse na M23, bakemeza ko ari we watanze umujyi wa Bukavu n’utundi duce, ndetse banamushinja kubanga urunuka.

Amakuru avuga ko Gen Gasita yahungishijwe kubera Wazalendo n’abaturage bariye karungu bashaka kumwivugana.

HRW ivuga ko mu gihe cy’ako kaduruvayo Abanyamulenge bakorewe ibikorwa bya kinyamaswa mu Mujyi wa Uvira n’abarwanyi ba Wazalendo.

Itangazo yasohoye ku wa Mbere rivuga ko abarwanyi ba Wazalendo baburabuje, batera ubwoba, bashimuta ndetse babuza amahwemo Abanyamulenge, babashinja gukorana na M23.

HRW ivuga ko ku wa 6 Nzeri, aba Wazalendo bazengurutse urugo rw’umukuru w’ishyirahamwe ridaharanira inyungu za politiki wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bagerageza kumushimuta.

Babwiye umurinzi w’urugo rwe bati: “Uwo Munyarwanda ari he? Uyu munsi turamurangiza,” bamushinja kuba inshuti ya Gasita.

HRW ivuga ko umutekano mucye mu bice bigenzurwa na Leta muri Kivu y’Epfo werekana kunanirwa k’ubutegetsi, bwahaye abasivili intwaro none bakaba barusha ijambo ingabo za Leta.

Ingabo z’igihugu, nk’uko HRW ibivuga mu itangazo ryayo, tariki ya 8 Nzeri, zarashe urufaya rw’amasasu ku bantu bari mu myigaragambyo yamagana iyoherezwa rya Gen Gasita mu mujyi wa Uvira.

Izo ngabo zarashe abaturage barimo bahunga, maze zica umwana w’umuhungu w’imyaka 8, zikomeretsa icyenda, harimo umukobwa w’imyaka 11.

Iri shyirahamwe rivuga ko ibihugu byose bifite uruhare mu ntambara yayogoje Uburasirazuba bwa Congo bikwiye kumenya ko amabi akorerwa abaturage b’inzirakarengane akwiriye guhagarikwa.

HRW ivuga ko abategetsi ba RDC bakwiye guhagarika gushyigikira aba Wazalendo, kandi ukoze ibyaha akagezwa imbere y’ubutabera akabiryozwa.

N’ubwo igisirikare cya FARDC cyananiwe kugenzura aba Wazalendo, kiracyabaha intwaro, amafaranga n’ibiribwa kugira ngo bakomeze kurwana na AFC/M23.

Abanyamulenge bakunze gutabaza amahanga ku ivanguramoko n’ubwicanyi bakorerwa, ndetse na HRW bayishinja kenshi kubogama no gutangaza ibihabanye n’ukuri igamije gushimisha ubutegetsi bwa RDC.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to vorbelutrioperbir Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *