Abakozi b’Ibitaro bya Nyanza n’ubuyobozi ntibahuza ku mafaranga yanyerejwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE
3 Min Read
Abakozi b’Ibitaro bya Nyanza n’ubuyobozi ntibahuza ku mafaranga yanyerejwe

Bamwe mu bakozi bo mu bitaro bya Nyanza basabwe kwishyura amafaranga y’agahimbazamushyi arenga miliyoni 20Frw, babwirwa ko ari umusoro witwa PBF, bo bavuga ko amakosa yakozwe n’ushinzwe abakozi muri icyo kigo.

Mu mwaka wa 2022-203, nyuma y’ubugenzuzi  bwakozwe n’Ibitaro by’Akarere nyuma yo kubigirwamo inama n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, yagaragaje ko umusoro wa ‘PAYE’/TPR utatanzwe neza mu mezi ya Nyakanga 2022 kugera Gashyantare 2024, bisesenguwe kuri buri wese.

Muri iyo myaka bahabwaga amafaranga y’agahimbazamushyi bikozwe n’ushinzwe abakozi, ariko uwo mukozi yibagirwa gukata uwo musoro.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bwahise bwohereza amabaruwa ku bakozi bose batatanze uwo musoro muri icyo gihe, basabwa kugaragaza igihe ntarengwa bazaba bamaze kwishyura.

Abakozi bo ntibabikozwa

Abakozi bashinja ubashinzwe kugira uburangare, bavuga ko muri uyu mwaka wa 2025 bazaniwe amabaruwa ngo basinye ko hari amafaranga bagomba gusubiza bose hamwe haba abakihakora ndetse n’abatakihakora, ayo mafaranga yose hamwe agera kuri miliyoni 20frw.

Umwe muri bo yagize ati “Batuzaniye amabaruwa ngo dusinye kandi nitubyanga n’ubundi bazayadukuraho, ubona ari ibintu by’agahato dushyirwaho.”

Uriya wahaye amakuru UMUSEKE  kandi yavuze ko uriya muyobozi mu bitaro yavuze ko ari imisoro yabaze nabi noneho ngo amafaranga akajya agenerwa abakozi aho kugenerwa leta kandi ariyo iyakwiye.

Yakomeje agira ati “Ayo makosa twe tutazi si twe twagakwiye kuyabazwa kuko nta kuntu ushinzwe abakozi yakora amakosa ukwezi kumwe, abiri, umwaka ushire undi uje abibona, kuko twe twahabwaga amafaranga tuzi ko ibyo bakuraho byose byavuyeho abantu hano ntitubyumva.”

Uriya avuga ko yasabwe kwishyura amafaranga arenga ibihumbi 150Frw wenyine aho azajya agira ayo akatwa ku gahimbazamusyi yari asanzwe agenerwa, ayo mafaranga azajya asanga bayamuvanyeho.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza Dr. Mfitumukiza Jêrome yabwiye UMUSEKE ko hari ikibazo kuko abakozi bahawe agahimbazamusyi bakoze ikosa ryo kubara ibijyanye n’umusoro.

Yagize ati “Tumaze igihe tubasobanurira kugarura ayo mafaranga, nta gahato twabashyizeho ibyo barimo ni ukwirengagiza kuko umusoro wa leta ni inyungu kuri twese.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza by’agateganyo Kajyambere Patrick yabwiye UMUSEKE ko hari amafaranga y’imisoro ku gahimbazamusyi atarakaswe nk’uko amabwiriza abiteganya, kandi nyuma y’uko bigaragaye abakozi baraganirijwe kugira ngo bagende bayishyura kuko ari amakosa yari yabaye.

Yagize ati “Umukozi (HR) utarabikoze uko bikwiye yarabishinzwe ari kubibazwa, atanga ibisobanuro impamvu atabikoze nk’uko byari biteganyijwe.”

Umuyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi mu bitaro bya Nyanza, Laetitia Uwamahoro ushinjwa gukora amakosa bikagira ingaruka ku bakozi UMUSEKE wavuganye na we, umunyamakuru aramwibwira ndetse anamubwira icyo amushakira, ahita akuraho telefone.

Kugeza magingo aya bamwe mu bayishyuzwa batubwiye ko arenga miliyoni 20frw, ari kwishyuzwa abakozi barenga 260 ari abakihakora ndetse n’abagiye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment
  • Mwishyure amafaranga mureke ubujura mupfa kuba mwemera ko mwayahawe ibyo gusa birahagije umuntu niyibeshya akaguha amafaranga utagenewe yabimenya akayakwishyuza uzajya aho uvuze induru ngo waribeshye ntayo nguha cyangwa umuntu nakwishtura arenze ayawe uzabika ngo nayo utoraguye mureke ubusambo musubize ibyabandi

    • Uwayabahaye Abe ariwe ubibazwa kuko yarafite inshingano zo gukora akazi ke neza nkuko yagasabye niba ,aha iyo yumurwayi agize. Ikibazo bibazwa abaganga nabaforomo ,nawe rero niba yaririrwaga muri copy and paste mumashini atareba za errors ,ayishyure ndetse nubuyobozi bwose bwabirangayemo

  • Nubwo ndumwe mubasinye ariko nasinye ntabyumva! Nigute umuntu akora amakosa ntahanywe ahubwo hagahanwa inzirakarenga zihembwa intica nikize! Yarangiza akanadutuka !! Ese ubu tuvuge Ko Amakosa HR Akora Akarere katayazi Koko!! Ariko byibura mutuvugire niba Akarere kataturenganura tuzarenganurwe n’Igihugu

    • Arko ndumva hr wibi bitaro agomba kubazwa inshingano noneho ibintu bigaragara Koko ubu c iyo umuganga ateye urushinge umuntu agapfa bibazwa nde icyo nikivaragaza umukozi utita kunshingano none c ntiyanabazaga nuko abandi babigenza Koko ndumva abo baganga bakarenganuwe

  • Nimwishyure ibya Leta mugumanae ayanyu, kwibeshya bibaho mwe kugorana none se hari ayo yariye koko! nta wakora ngo abure ikosa!

  • Ase iyo muvuga ngo murarengana hari ukwishyuje ayo utahawe? Ahubwo mwavuga muti HR, niwe nyirabayazana, kuko ikosa ariwe ryaturutseho azishyure 20% kuri buri mukozi! Umukozi nawe yishyure 80%!! Ark nkanibaza ukuntu umara imyaka ibiri ukora amakosa!!!

  • Kujya kwaka service muri human resource nukugusubiza agushihura wasa hari ibyo mupfa , ibyo naboneye I nyanza hospital nakumiro pe.
    Oya Mubikurirane neza bikemuke abaganga tujye twakira abarwayi batugana twishimye

    • Mwishyure Sha mureke ibyo kwibeshya bibaho ,mwebwe kucyi mwayafashe mubona arenga kuyo mwari musanzwe muhembwa ntimuyasubize ibyo nubusuma no kwigiza nkana mubona imbunda zazagurwa icyi

  • Accountability igomba gukorwa kuriburi Muntu wese!! Kuki Abakozi baryozwa Amakosa yakozwe nudi! Abakozi bahawe amafaranga batakaswe Imisoro bagomba kuyagarura !! Ariko nuwabashyize mugihombo kitateganyijwe akabiryozwa!!

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bugomba kubirebaho neza!! Ntibyangirize Servise zitangwa nabaganga.

  • ariko uyu HR koko ubu ibyo akora arabizi , sindumva na rimwe muri HR ntakibazo kihaba uyu mugore ntashobotse nukuri jye mbona ibyo akora nkumirwa yewe hari HR hari na karere kari hariya byose kimwe , igihe abakozi bavugiye bararushye pee , HR ntashootse ntanashooye ndi buka ukuntu DG EMILE yirirwaga amugira inama aho kugirango yumve akumvako amwanga none ndebera kugeza na nubu DG NKUNDIBIZA we ntabyo yarashoboye kureba ntacyo yicaga mu bitaro ntanicyo yakizaga barakoze kumujyana.

  • ariko uyu HR koko ubu ibyo akora arabizi , sindumva na rimwe muri HR ntakibazo kihaba uyu mugore ntashobotse nukuri jye mbona ibyo akora nkumirwa yewe hari HR hari na karere kari hariya byose kimwe , igihe abakozi bavugiye bararushye pee , HR ntashootse ntanashooye ndi buka ukuntu DG EMILE yirirwaga amugira inama aho kugirango yumve akumvako amwanga none ndebera kugeza na nubu DG NKUNDIBIZA we ntabyo yarashoboye kureba ntacyo yicaga mu bitaro ntanicyo yakizaga barakoze kumujyana.

    • Nyuma yo kubona ikosa ryakozwe numukozi wari ubishinzwe mbona yatanga penalties zo kudatangira umusoro kugihe hanyuma abakozi bagatanga principal. Umusoro niwo wubaka igihugu.Ariko hari abantu bashoboye akazi uwo HR bamushakire ibyo ashoboye gukora hanyuma asimbuzwe.

  • ariko uyu HR koko ubu ibyo akora arabizi , sindumva na rimwe muri HR ntakibazo kihaba uyu mugore ntashobotse nukuri jye mbona ibyo akora nkumirwa yewe hari HR hari na karere kari hariya byose kimwe , igihe abakozi bavugiye bararushye pee , HR ntashobotse ntanashoboye ndi buka ukuntu DG EMILE yirirwaga amugira inama aho kugirango yumve akumvako amwanga none ndebera kugeza na nubu DG NKUNDIBIZA we ntabyo yarashoboye kureba ntacyo yicaga mu bitaro ntanicyo yakizaga barakoze kumujyana.

  • Ariko rero nibirangira HR nta kanyafu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buzaba ari baringa naho ubundi abakozi b’ishyure imisoro y’abandi

Leave a Reply to No name Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *