Abagore bahuguwe ku buhinzi bugamije amasoko bahawe umukoro

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

GASABO: Ubuyobozi bw’Umuryango Women for Women Rwanda bwasabye abagore bo mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo kugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo no kuba abanyamwuga mu buhinzi bugamije amasoko.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa 20 Kanama 2025, ubwo hasozwaga amahugurwa yahawe abagore 98 ku buhinzi bwa kijyambere.

Dr. Furaha Umutoni Alida, umwe mu bagize Inama Njyanama y’Ubutegetsi ya Women for Women Rwanda, yabwiye aba bagore ko Abanyarwanda n’imiryango bakomokamo babatezeho ibisubizo ku masomo bahawe mu gihe cy’amezi 12.

Yavuze ko bigishijwe ibijyanye n’ubumenyi rusange, ubuzima, imibereho myiza, ndetse banahugurwa ku bukungu, ibizabafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Dr. Furaha yavuze ko ibi bijyanye n’intego y’uyu muryango yo guteza imbere umugore mu mibereho myiza no mu bukungu, ku cyivugo kigira giti “Abagore bashoboye, igihugu gikomeye.”

Yabibukije ko baramutse bashyize mu bikorwa amasomo bahawe, bagira uruhare mu gukemura ibibazo by’ibura ry’ibiribwa mu muryango nyarwanda, n’ibyaterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Ntabwo dushidikanya ko iyo umugore afite ubumenyi, agira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’umuryango we ndetse n’iry’igihugu muri rusange.”

Dr. Furaha yabasabye gukora cyane, kubana neza, ubworoherane no guhuza imbaraga n’abagabo babo, kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kuba intangarugero aho batuye.

Menyimana Marie Claire, wavuze mu izina rya bagenzi be basoje aya mahugurwa, yavuze ko ubumenyi bahawe bukwiye kujyana no kubana neza n’abo bashakanye, ndetse no kubusangiza bagenzi babo.

Ati: “Icyo rero bigiye kudufasha, izi ndangagaciro twize tuzazihuza n’ubumenyi twakuye hano, bityo dukore ubuhinzi bwiza. Ariko na none, twibuke ko umuryango utekanye ugera ku iterambere mu buryo bwihuse.”

Avuga ko amahirwe yo guhuzwa n’abaguzi, amabanki, abacuruza inyongeramusaruro n’ibikoresho by’ubuhinzi, hamwe n’amahugurwa bahawe, yabafunguye amaso, bizeye umusaruro mwinshi ku buso buto.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nduba bwasabye abahuguwe gukoresha amahirwe Women for Women yabazaniye, bagakorera hamwe mu buhinzi kugira ngo barusheho kunoza imihingire.

Women for Women Rwanda yavuze ko bifuza ko abagore bakora ubuhinzi batekereza isoko ry’umusaruro mbere yo gutangira gutera imbuto, kandi ko bigishijwe uko bashaka amasoko no kwizigamira.

Aba bagore bahawe impamyabumenyi, basabwa kuba umusemburo w’ubuhinzi bugezweho
Abagore bamuritse umusaruro w’ubuhinzi, bashimira Women for Women yabafashije kwigobotora ubukene
Turanezerewe Uzzia ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Nduba
Dr. Furaha yasabye aba bagore kuba abanyamwuga mu buhinzi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to 🔐 📈 Balance Update: +2.5 BTC detected. View now → https://graph.org/GRAB-FREE-BTC-07-23?hs=3815042d61aa78b704b63220e48c2338& 🔐 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *