Aba-Rayons bagaragarije urukundo Jean Fidèle wabayoboye

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Abakunzi ba Rayon Sports, bongeye kwereka urukundo Capt. [rtd] Uwayezu Jean Fidèle wayibereye umuyobozi mu myaka ine ishize.

Ubwo hasozwaga irushanwa “Esperance Football Tournament 2025”, abayobozi batandukanye bari baje kwihera ijisho umukino warangiye Golden Generation y’abasore bato batuye i Nyamirambo, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ibitego 4-2 Brésil y’abavuka i Rubavu.

Mu banyamupira bari baje kureba uyu mukino, harimo na Capt. [rtd] Uwayezu Jean Fidèle wayoboye Rayon Sports mu myaka ine ishize mbere yo gusimburwa na Twagirayezu Thadée.

Ubwo yari agiye mu kibuga gutanga ibihembo ku bitwaye neza, abakunzi ba Rayon Sports baririmbye izina rye mu kumugaragariza ko bakizirikana ibyo yahaye ikipe ya bo mu gihe yari akiyibereye umuyobozi.

Cyari ikimenyetso cyashimwe na benshi bari baje kureba uyu mukino ndetse kikaba ikimenyetso cy’uko aba-rayons bazirikana ibyo Uwayezu yatanze ubwo yari akicaye ku ntebe y’ubuyobozi bw’ikipe.

Bamweretse urukundo rwo kuzirikana ibyo yahaye ikipe bihebeye
Yabibashimiye
Uwayezu ubwo yasuhuzaga aba-rayons baririmbye izina rye
Yagaragaje ko byamukoze ku mutima

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply to bitangimana evariste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *