Urwego Rushinzwe Gutegura shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo, Rwanda Premier League, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya ePoBox Rwanda gitanga serivisi zijyanye n’Ikoranabuhanga mu kohererezaya ubutumwa kuri telefoni igendanwa.
Aya masezerano y’imikoranire, yashyizweho umukono ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025. Umuhango wo gusinya kuri aya masezerano, warimo umuyobozi mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, Umuyobozi w’uru rwego, Hadji Yussuf Mudaheranwa n’abayobozi bae PoBox Rwanda.
Impande zombi zavuze ko ari imikoranire igamije kuzajya ihemba umukinnyi mwiza w’icyumweru aho azajya ahabwa ibihumbi 200 Frw, umukinnyi mwiza w’umwaka nawe akazajya ahembwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw mu gihe n’umufana w’umukino azajya ahabwa ibihumbi 25 Frw.
Hanashyizweho uburyo abafana bazajya bifashisha kugira ngo babashe kuba batsindira ibihembo by’umufana kuri buri mukino wa shampiyona. Umufana asaba kwiyandikisha aciye kuri *801*631# ubundi agakurikiza amabwiriza yagenwe.
Gahunda yo guhemba umufana w’umukino, yatangiriye ku mikino y’umunsi wa Kabiri yabimburiye iyindi. Umutoni Françoise ufana Gicumbi FC na Mugabo Emmanuel wa Gorilla FC, ni bo bafana babimburiye abandi guhabwa ibihembo.
Ikigo, ePoBox Rwanda, gisanzwe gitanga serivisi z’Ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa kuri telefoni igendanwa “Digital Adress.”








UMUSEKE.RW



25.000 fr ??????? Ko nunva muri abacyene ku Rwego ndumiwe 25.000 fr.