Bwa mbere mu mateka y’umukino w’Iteramakofi kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda habereye irushanwa mpuzamahanga ry’Iteramakofi ryahujwe n’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 “Liberation Boxing Talent Competition Edition 1”, ryateguwe n’ikipe ya Bodymax Boxing Club ikina shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.
Iri rushanwa mpuzamahanga, ryabereye muri Gymanase ya LDK ku wa 5 Nyakanga 2025. Amakipe 16 arimo ayaturutse muri Uganda n’andi yo mu Rwanda, ni yo yabashije kuryitabira.
Kimwe mu byari umwihariko w’iri rushanwa, ni abana bato ndetse n’abakobwa bagaragaje ko bashobora gukina umukino w’Iteramakofi ugitinywa na bamwe mu babyeyi. Guhera Saa munani z’amanywa, habaye imikino itandukanye gusa Abanyarwanda barangajwe imbere n’abakinnyi ba Bodymax Boxing Club, ni bo begukanye ibihembo byinshi.
Asmini Emma “Mamyta” usanzwe ari Umuyobozi wa Bodymax Boxing Club yeteguye iri rushanwa, yavuze ko bishimira ko bageze ku ntego ya bo kandi ashimira cyane ababashije kuza gushyigikira umukino w’Iteramakofi. Yashimiye kandi Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda ku bw’ubufatanye bwabayeho kugira ngo irushanwa ry’uyu mwaka ribashe gukinwa.
Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko bishimira ko mu Rwanda hari abato bafite ubushobozi bwo gukina Iteramakofi ariko kandi asaba Abanyarwanda gukomeza gushyigikira uyu mukino kuko ugikeneye imbaraga za benshi.
Ababaye aba mbere muri buri cyiciro guhera mu ngimbi n’abangavu kugeza mu bakuru, bahembwe imidari ya zahabu n’amafaranga. Abana bo bahembwe ibikoresho by’ishuri banahabwa itike ibasubiza mu rugo.



































UMUSEKE.RW



Ariko kaki batabitangaza NGO tuze turibeshi