Yanga SC yacyeje Haruna Niyonzima Abanyarwanda bita umusaza

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Umuryango wa Yanga SC, wongeye guha agaciro Haruna Niyonzima ukomeje kukimwa iwabo aho ab’iwabo bamwita umusaza.

Mu gihe mu Rwanda bamwe mu bakunzi ba ruhago babaswe n’ingeso yo gusajisha abakinnyi, abasobanukiwe bo babibona mu yindi mboni. Ibi ni byo byatumye, ikipe ya Yanga SC nanubu igiha agaciro, Haruna Niyonzima wayikiniye imyaka irindwi [2011-2017 na 2021].

Ubwo iyi kipe ikunzwe na benshi muri Tanzania, yari igiye gukorera imyitozo ku kibuga kiri inyuma ya Stade Amahoro, Haruna yabanje kuza gusuhuza abakinnyi ndetse bakorana imyitozo.

Ni umukinnyi wongeye kugaragarizwa urugwiro rudasanzwe muri iyi kipe, aho abakinnyi bamusuhuzanyije akanyamuneza bamwenyura. Nyuma y’imyitozo, Ally Kamwe Uvugira Yanga SC, abajijwe niba kuri uyu wa Gatanu Haruna bita ‘Fundi wa soka’ ashobora gukinira iyi kipe, yasubije ko babimusabye hasigaye ko ari we ubyemera.

Ally yakomeje ashimangira ko nanubu, uyu musore akiri umukinnyi mwiza mu gihe mu Rwanda bamwe mu bareba shampiyona y’u Rwanda bakomeje kumusajisha.

Ati “Turacyari kubimusaba. Twamusabye ko yatwemerera tukamuha hagati y’iminota 10-20 ariko kugeza ubu nta bwo aremera. Gusa ni yo gahunda dufite yo gukoresh Haruna mu minota 10-20. Ni umukinnyi mwiza. Aracyari umukinnyi mwiza.”

Niyonzima ubu nta kazi arabona nyuma y’uko asoje amasezerano yari afite muri AS Kigali. Ni izina rinini muri ruhago y’u Rwanda kandi ucyubashywe muri Tanzania, cyane ko ari we Munyarwanda wenyine wakiniye izikomeye muri shampiyona ya ho [Yanga SC na Simba SC].

Haruna yabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, imyaka myinshi. Mu Rwanda kandi, yakiniye APR FC na Rayon Sports zifatwa nk’iziyoboye ruhago y’u Rwanda.

Haruna yakiranywe ubwuzu n’abakinnyi ba Yanga SC
Fundi ni umukinnyi ucyubashywe muri Yanga SC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *