Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje ko ku munsi w’Igikundiro uzwi nka “RAYON DAY” iyi kipe izakina umukino wa gicuti na Yanga Africans iri mu zikomeye muri Afurika, iyi kipe ikunzwe na benshi muri Tanzania yemeje itariki bazaba bari i Kigali.
Mu minsi ishize ubwo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko ku munsi wa “RAYON DAY”, bazakina nab Yanga Africans n’ubwo atavuze amatariki nyayo uyu muhango uzaberaho.
Gusa abo muri Tanzania bo, na bo bashimangiye ko bafitanye umukino wa gicuti na Gikundiro muri Kanama 2025 aho bazaba bitabiriye ubutumire bw’iyi kipe ibitse igikombe cya shampiyona ya Tanzania 2024/2025.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa Yanga Africans, Ally Kamwe ubwo yari abajijwe gahunda bazakorera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka. Uyu Muvugizi yahise asubiza ko bazaba baje i Kigali gukina na Rayon Sports umukino wa gicuti ndetse na bo akaba ari ho bazerekanira abakinnyi iyi kipe izifashisha mu mwaka w’imikino 2025/2026.
Yagize ati “Reka mbwire abafana ba Yanga Africans. Tariki ya 15 Nyakanga 2025, Yanga izakina umukino mu Rwanda. Yanga nshya. Gahunda yo kureba abakinnyi, izatangira tariki ya 20 Nyakanga kugeza tariki ya 3 Kanama. Ubwo Yanga izakina na Rayon Sports izaba ari nshya.”
Ally Kamwe yakomeje avuga ko kizaba ari igihe cyiza cyo gupima abakinnyi iyi kipe izifashisha mu mwaka w’imikino 2025/2026. Yakomeje kandi avuga ko bazaba bafite Insanganyamatsiko yitwa “Gupima” ku muryango mugari wa Yanga Africans.
Atebya yagize ati “Ubwo niba hari nk’umukunzi wa Yanga ufite umwana mu Rwanda, kizaba ari igihe cyiza cyo gupima DNA kugira ngo amenya niba koko ari uwe cyangwa yarabeshywe.”
Iyi kipe ikunzwe na benshi muri Tanzania ndetse ikaba inafite abakunzi benshi mu Rwanda, yaherukaga i Kigali mu 2023 ubwo yakinaga na Al-Merrikh SC yo muri Sudani mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League. Bivugwa ko Gikundiro ishobora kuzatizwa abakinnyi babiri ba Yanga Africans, Jonathan Ikanga Lombo ukomoka muri RDC n’Umunya-Kenya, Duke Abuya.


UMUSEKE.RW


