Yafunzwe akekwaho gukomeretsa umukozi we akoresheje inyundo

NSHIMIYIMANA THEOGENE
1 Min Read

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi umusore ukekwaho gukomeretsa umukozi we akoresheje inyundo.

UMUSEKE wamenye amakuru ko hari umusore w’imyaka 29 witwa Ferdinand wo mu mudugudu wa Kirwa, mu kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza watawe muri yombi akekwaho gukomeretsa umukozi we akoresheje inyundo.

Abahaye amakuru UMUSEKE bavuze ko uriya watawe muri yombi yari yatanze akazi ko kumukorera inzugi ahageze asanga izo nzugi uko zikoze bitamunyuze, niko kwahuka mu bakozi be bariho bamukorera izo nzugi ashaka kubakubita babiri muri bo bariruka umwe uhasigaye bikekwa ko yamukubise aramukomeretsa akoresheje inyundo.

Ku bufatanye bwa Polisi, abaturage, DASSO n’inzego zibanze bafashe uriya ukekwa gukubita no gukomeretsa umukozi we akoresheje inyundo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko ukekwaho gukora urugomo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza, RIB ikaba yatangiye iperereza.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’abaturage uriya watawe muri yombi yari amaze igihe gito afunguwe aho nabwo yakekwagaho gukora urugomo. Uwakomeretse yajyanwe mu bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga.

Polisi isaba abaturage kwirinda urugomo, ikabashishikariza gukomeza gutangira amakuru ku gihe kandi vuba.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *