Tuyisenge Arsène ukina mu gice cy’ubusatirizi muri AS Kigali nk’intizanyo ya APR FC, yasobanuye uburyo yigeze guhitamo akazi ko kuba umufundi kugira ngo abashe kubona inkweto zo gukinisha ubwo yari agiye kujya mu igeragezwa muri Espoir FC.
Abanyarwanda babivuga neza bagira bati “Nizibika zari amagi.” Ndetse bakongera bati “Nta kure habaho Imana Itakuvana.” Aha baba bashaka kugaragaza ko ushobora guca mu nzira z’inzitane ariko ukisanga wageze ku gasongero k’inzozi zawe.
Ni na ko byagenze kuri Tuyisenge Arsène, waciye mu bufundi ariko akaza kwisanga avuyemo rutahizamu uri mu bahamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.
Mu kiganiro cya B&B Kigali kizwi nka ‘B&B2TO6’, Tuyisenge yasangije benshi urugendo rwe muri ruhago kugeza ubwo yisanze muri APR FC nyamara yarabanje guca mu bikomeye. Yavuze uburyo ku munsi wa mbere yagiye gukora igifundi ariko akabura umuyede.
Uyu musore yavuze uburyo hari akazi yarangiwe na papa we ariko akabona kagoye, bitewe n’uko we inzozi ze zari ukuzakina umupira w’amaguru.
Yavuze ko mu kazi k’ubufundi yakoze, yahahuriye n’abandi buri umwe afite intego ye ariko we icyari kimuraje inshinga kwari ugushaka amafaranga yo kuzigurira inkweto zo kujyana i Rusizi mu igeragezwa muri Espoir FC yatozwaga na Gatera Mussa icyo gihe.
Tuguma nk’uko bamwita, yavuze ko nyuma yo kubona amafaranga yifuzaga, bahise bamuhamagara i Rusizi bakamumenyesha igihe agomba kuba yagereyeyo kugira ngo akore igeragezwa. Yakomeje avuga ko yatashye akabibwira ababyeyi ndetse mama we akamuha impamba y’ibihumbi 10 Frw azamufasha mu rugendo.
Uyu musore yabigiriyemo amahirwe atsinda igeragezwa muri Espoir FC n’ubwo umwaka we wa mbere utamworoheye bitewe n’uko atabonaga umwanya uhagije wo gukina. Ubwo yahabwaga amahirwe yo kubanzamo, hari ku mukino wa Rayon Sports wabereye i Kigali kandi wamubereye mwiza kuko yitwayemo neza.
Tuyisenge akomeza avuga ko umukino yakinnye na Gikundiro, uri mu byatumye abengukwa na yo kuko nyuma y’imyaka ibiri ari i Rusizi, yahise ayizamo na yo akayimaramo indi ibiri mbere yo kwerekeza muri APR FC.
Abajijwe aho izina ‘Tuguma’ ryavuye, Arsène yavuze ko ari izina ryo mu bwana yiswe ubwo yari akivuka kuko umwe mu bari baje kwita izina yamwise ati “Tuguma […]” bitewe n’uko byari ibihe byiza kumubyara.
Uyu musore ubu watijwe muri AS Kigali ariko ukiri umukinnyi wa APR FC, yavuze ko we mu mutima we yumva ntacyo yishinja ku kuba yaravuye muri Rayon Sports kandi muri we abona yarayihaye byose yari afite.
Mur iki kiganiro, yavuze uburyo ubwo yahamagarwaga n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bamubwira ko bamwifuza, yabisangije papa we ngo amugire inama maze akamugira iyo kwemera kuhajya agahangana n’ubwo we yabonaga hari hakiri kare.
Muri Kamena 2022, ni bwo Tuyisenge Arsène yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, ayasoza ajya muri APR FC yari amazemo umwaka umwe mbere yo gutizwa muri AS Kigali.



UMUSEKE.RW


