Imitwe 10 ya Wazalendo yo muri Mwenga na Shabunda yasabye Perezida Tshisekedi n’Umugaba Mukuru wa FARDC gusimbuza vuba Tshihutu Vela uyobora Regima ya 3306.
Mu rwandiko rwasinywe n’iyo mitwe, bashinja uwo muyobozi ibyaha bitandukanye birimo kwiba intwaro n’amasasu, bikagira ingaruka kuri iyo mitwe.
Tshihutu kandi ashinjwa gufatanya n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Albert Foka Maik, mu kwigwizaho amafaranga 48.000 USD buri kwezi agenerwa Wazalendo bo muri Mwenga na Shabunda.
Hari amakuru avuga ko bafata amafaranga agera kuri 50.000 USD bahawe n’Abashinwa bakorera mu gace ka Karhembo Kala, ahacukurwa zahabu kandi kari mu maboko ya AFC/M23.
Basabye ko uyu Komanda agomba gusimbuzwa vuba na bwangu ajutaba Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Iyi mitwe ya Wazalendo yasabye kandi guhamagaza byihutirwa Albert Kahasha Murhula uzwa Foka-Mike imikoranire ye na Michel Maheshe uheruka mu myitozo ya M23 i Rumangabo.
Iyi mitwe ya Wazalendo yasabye kandi ko Albert Kahasha Murhula, uzwi nka Foka-Mike, ahamagazwa byihutirwa kubera imikoranire ye na Michel Maheshe uheruka mu myitozo ya M23 i Rumangabo.
Iri tangazo rije hashize iminsi ibiri havutse umwuka mubi hagati y’amatsinda abiri ya Wazalendo, aho umwe ukekwa ko watewe inkunga n’uwo muyobozi. Muri ubwo bushyamirane, abarwanyi 8 bahasize ubuzima.
Iyamaganwa ry’uyu muyobozi wa regima risa n’iryo riherutse kubera mu Mujyi wa Uvira, aho abarwanyi ba Wazalendo banze ko Gen Brig Gasita ayobora ingabo za FARDC muri ako karere.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


