Ubuyobozi bwa Police Volleyball Club, bwatangije irerero ry’abahungu n’abakobwa rigamije kuzamura no gufasha abato bakina umukino wa Volleyball.
Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025, ubera mu kigo cy’ishuri rya Lycée de Kigali [LDK], kitabirwa n’abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda ariko bafite inshingano muri Police VC ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri.
Abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango, barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], Ngarambe Rafael, na Visi Perezida we, Zawadi Geoffrey n’abandi.
Iri rerero, ryatangijwe habaye ubufatanye bw’iyi kipe ndetse n’ikipe cya LDK, cyane ko gisanzwe ari ikigo kizwiho gushyigikira imikino itandukanye.
Ku ruhande rwa Police VC, hari Umunyamabanga wa yo, Supt Ntakirutimana Diane hari kandi n’umuyobozi wa Lycée de Kigali, Brother Imfurayase Jean.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa LDK, yashimye ko Police yagize iki gitekerezo ndetse yizeza ko bazafatanya guteza imbere izo mpano.
Ati “Turabashimira ko mu bigo bihari muri Kigali mwahisemo LDK, turahari kandi turi tayali gufatanya namwe.”
Umunyamabanga wa Police VC, Supt Diane yagize ati “ turizera ko aba bakinnyi bato bazavamo abakinnyi beza barangwa n’ubupfura, ubwitange no kwiyemeza.”
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yashimye Police VC, ashimangira ko kugeza ubu iri ku isonga mu zifatiye runini uyu mukino mu Rwanda.
Ati “Police VC kugeza ubu iri ku isonga muri Siporo kuko ikoze igikorwa cy’indashyikirwa. Turabashima cyane, n’abandi bakabaye bareberaho ibyo mukoze. Iki ni igikorwa cyiza kuko muri hano kubera guteza imbere Siporo.”
Mu gufungura iri rerero, iyi kipe yatangaje ko abatoza ba yo basanzwe ari bo bazakurikirana aba bana. Umutoza w’abakobwa, ari Masumbuko Jean de Dieu mu gihe abahungu bazatozwa na Iradukunda Yves.
Police Volleyball Club kandi, nta bwo yagiye imbokoboko, kuko yanageneye aba bangavu n’ingimbi, ibikoresho bya siporo bizabafasha mu kwitoza neza. Mu bikoresho byatanzwe, harimo imyambaro bazajya bakoresha ku bahungu n’abakobwa, imipira yo gukina ndetse Fillet.









UMUSEKE.RW


