Uwakoreye AS Kigali ashobora kujyijyana mu Nkiko

UMUSEKE
By UMUSEKE
2 Min Read

Nsabimana Jean de Dieu wahoze ari umukozi wa AS Kigali mu gice cyo kuvura abakinnyi, yasabye ubuyobozi bw’ikipe kumwishyura imishahara y’amezi 13 ingana n’arenga miliyoni 6 Frw, bitakunda akaba yakwitabaza Inkiko zikamurenganura.

Nyuma y’uko umwaka w’imikino 2024/2025 urangiye, ikipe ya AS Kigali yakoze impinduka mu bahoze ari abakozi ba yo. Hamwe mu hakozweho impinduka, ni mu gice cy’abari abaganga bavura abakinnyi, cyarimo Rugumaho Arsène wari umuganga na Nsabimana Jean de Dieu bafatanyaga [Physiotherapist].

Aba bombi ntibakomezanyije n’ikipe ariko nyamara imishahara baberewemo nta bwo bigeze bayishyuzwa ndetse n’ubwizigame bw’umukozi bwa RSSB, nta bwo babutangiwe nk’uko bigaragara mu ibaruwa Nsabimana yandikiye AS Kigali, UMUSEKE ufitiye kopi.

Muri iyi baruwa, Jean de Dieu yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kumwishyura imishahara y’amezi 13 na 40% y’umushahara we yasigaye ku mushahara w’ukwezi kwa 12 muri 2024 [angana n’ibihumbi 200 Frw]. Amafaranga yose uyu mugabo yishyuza, angana na 6,700,000 Frw.

Aya mafaranga kandi yishyuza, yiyongeraho andi agomba guhabwa yagombaga kuba yaratangiwe nk’ubwizigame bwa RSSB bw’umukozi uwo ari we wese ufite amasezerano y’akazi.

Muri iyi baruwa ya Nsabimana, yamenyesheje ubuyobozi bwa AS Kigali ko bukwiye gukemura ikibazo cye mu gihe kitarenze iminsi irindwi bitaba ibyo akazitabaza izindi nzego zibifitiye ububasha.

Yamenyesheje inzego zirimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Umugenzuzi w’Umurimo mu Akarere ka Nyarugenge na Meya w’Umujyi wa Kigali.

Uretse uyu ubashije gutinyuka akandika yishyuza imishahara ye, amakuru UMUSEKE ufite, avuga ko n’abakinnyi bayihozemo ariko batandukana, bagifitiwe ibirarane by’imishahara y’umwaka ushize w’imikino 2024/2025 ndetse hari n’abo igifitiye imishahara ya 2023/2024 kandi bose biteguye kurega iyi kipe mu nzego bireba.

Nsabimana Jean de Dieu yasabye AS Kigali kumwishyura mu minsi irindwi bitaba ibyo akayijyana mu Nkiko

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *