Uvira: Imirwano hagati ya Wazalendo na FARDC yiciwemo abantu

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi b’Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo barasaniye mu mujyi wa Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bamwe bahasiga ubuzima.

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye i Kasenga, muri Komini ya Mulongwe, kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, hifashishwaga imbunda zirimo AK-47, machine gun na Launcher 7.

UMUSEKE wamenye ko abarwanyi barasanye na FARDC ari abo mu mutwe witwaje intwaro wa Wazalendo Lunyuki, ibirindiro byabo byatwitswe.

André Byadunia wo muri sosiyete sivile atangaza ko byibura abasivili babiri n’umusirikare wa Leta ari bo baguye muri uku kurasana.

Avuga ko iyi mirwano yahosheje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, gusa bamwe mu baturage bagifite ubwoba bwo gusubira mu ngo zabo.

Amakuru avuga ko iyi mirwano yaturutse ku kutumvikana kw’impande zombi, byakuruwe n’ubusinzi bw’abayobozi ba Wazalendo basangiraga na FARDC ariko bakaza gushwana.

Wazalendo ni imitwe y’abasivile yitwaje intwaro ubusanzwe ifatanya n’ingabo za leta kurwana n’inyeshyamba za M23 zigenzura ibice bitandukanye muri Kivu zombi.

Si ubwa mbere imirwano ishyamiranyije Wazalendo na FARDC mu mujyi wa Uvira, igahitana ubuzima bw’abantu.

Umwe mu banyamakuru uri muri uyu mujyi yabwiye UMUSEKE ko uku kurasana kwateye abaturage impagarara, bamwe bari guhunga berekeza i Bujumbura, abandi i Kalemie.

Uyu avuga ko: “Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ituze ryari ryagarutse i Uvira; nta masasu tukirimo kumva kugeza muri aya masaha ya saa kumi n’imwe z’amanywa.”

Mu gihe FARDC na Wazalendo bakomeje kuryanira muri Uvira, abarwanyi ba AFC/M23 bavuga ko byose babirebera mu misozi ikikije uyu mujyi, ko isaha n’isaha bazawubohora abaturage bakabona ituze.

Wazalendo na FARDC bararebana ay’ingwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *