“NJyewe Ngirente Edouard ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y‟u Rwanda; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”.
Iyi ni indahiro ya Dr. Ngirente Edouard tariki 30 Kanama 2017, ubwo bwa mbere yarahiriraga kuyobora Guverinoma y’u Rwanda, indahiro yongeye gusubiramo tariki ya 14 Kanama 2024 ubwo Perezida Kagame yongerega kumugira Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu atsinze amatora ya Perezida wa Repubulika yo muri Nyakanga 2024.
Ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2025, nibwo Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe .
Dr Nsengiyumva yahawe inshingano zo kuyobora Guverinoma asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.
Dr Ngirente yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere mu myaka umunani ishize, dore ko yayoboye Guverinoma kuva mu 2017, urugendo asobanura ko yungukiyemo byinshi.
Anyuze ku rukuta rwe rwa X yanditse ati ” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n’icyo cyizere mwangiriye.”
UMUSEKE wifashishshije inyandiko y’ikiganiro Dr. Ngirente yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku wa 05 Kamena 2024, avuga ibyagezweho muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere, 2017-2024 (National Strategy for Transformation/NST1), igutegurira bimwe mu byakozwe ku ngoma ya Dr, Ngirente nk’uwari uyoboye iyo Guverinoma.
Iyi gahunda yagendeye ku nkingi eshatu z’ingenzi ari zo ubukungu imibereho myiza n’imiyoborere.
Icyo gihe Dr Ngirente yavuze ko ibyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda bikubiye mu ngeri zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo, inganda, ikoranabuhanga, ubuzima n’ibindi.
Mu by’ingenzi yagarutseho, nko mu buhinzi n’ubworozi yavuze ko umukamo w’inka wavuye kuri miliyoni 776 mu 2017, ukaba ugeze kuri litiro zirenga miliyari imwe mu mwaka.
Ati “Umubare w’amakusanyirizo y’amata na wo wariyongereye. Twari dufite 56, ubu tugeze ku makusanyirizo arenga 130. Imbaraga zo kuyakoresha neza turacyazisaba twese.’’
Yavuze ko Leta itanga 40% mu bwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa mu gushyigikira abahinzi n’aborozi.
Dr Ngirente Edouard, yavuze ko hamaze kwishingirwa ubuso bw’ibihingwa bitandukanye bugera kuri hegitari ibihumbi 119 n’inka ibihumbi 144 mu zirenga miliyoni ziri mu Rwanda.
Mu bikorwaremezo, Dr. Ngirente yabwiye abagize Inteko Inshinga amategeko ko intego yari ukugira imiturire myiza, kugeza amazi ku Banyarwanda, kugeza amashanyarazi ku ngo zose ziri mu Rwanda, kunoza imikorere y’urwego rw’ubwikorezi no gutunganya imihanda hagamijwe ubworoherane.
Hubatswe imidugudu mishya 87, yatujwemo imiryango isaga ibihumbi 17 yimuwe mu manegeka ndetse n’abatishoboye.
Mu bijyanye n’ibikorwaremezo by’amazi, hubatswe inganda nini zirindwi, bituma ingano y’amazi atunganywa ku munsi ava kuri metero kibe 182,120 agera ku bihumbi 329.
Mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, ingo zagejejweho amashanyarazi zavuye ku bihumbi 930 [34%] mu 2027, ubu zigeze kuri miliyoni 2,6 [76%].
Ati “Ingo ziriyongera, imiryango mishya ikavuka. Imbaraga zo guha amashanyarazi imiryango mishya ziziyongera, tuzakomeza kugenda tuyaziha.’’
Yagaragaje ko kandi mu myaka irindwi yari ishize kandi hubatswe imihanda ya kaburimbo ihuza uturere, ireshya n’ibilometero 1700 ndetse hanubatswe imihanda mishya ireshya n’ibilometero 237 mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi.
Leta y’u Rwanda yanubatse imihanda y’imigenderano ifite uburebure bwa kilometero 4.137 mu koroshya ubuhahirane n’uturere.
Mu bwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yongerewe ubushobozi ndetse kuri ubu igana mu byerekezo 24 ndetse inafite indege itwara imizigo.
Inganda zitanga umusanzu wa 22% mu musaruro mbumbe w’Igihugu
Dr. Ngirente ayoboye Guverinoma hagati ya 2027 na 2024 hubatswe inganda eshatu zikora ibijyanye n’imiti, izikora ibikoresho by’ubwubatsi, ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa, ifumbire, inzitiramibu n’izindi.
Ati “Twari twihaye ko nibura inganda zizaba zifite ubushobozi bwo gutanga ubushobozi bwa 21.7% mu musaruro mbumbe w’Igihugu, ubu tugeze kuri 22%.’’
Mu gutunganya amabuye y’agaciro, hubatswe inganda enye zitunganya Zahabu, Gasegereti, Coltan n’amabuye y’amabengeza.
Umusaruro w’amabuye y’agaciro na wo wariyongereye uva kuri miliyoni 374$ mu 2017, ugera kuri miliyari 1.1$ mu 2024.
Mu bigendanye n’imirimo mishya, hahanzwe 1.334.000 mu gihe intego yari uguhanga imirimo nibura 1.500.000.
Ubukerarugendo bwakomeje kuzamuka
Amafaranga yinjizwa n’Igihugu binyuze mu bukerarugendo yavuye kuri miliyoni 370$ mu 2017, agera kuri miliyoni 647$ ku mwaka mu 2024.
U Rwanda kandi rwakomeje gutera intambwe ifatika mu gukoresha ikoranabuhanga. Nibura internet igera kuri 97% mu gihugu hose mu gihe abayikoresha ari 68,9%. Abayikoresha bari hagati y’imyaka 15-30 bagera kuri 85%.
Umubare wa serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe internet wavuye ku 155, ugera kuri 684.
Mu bijyanye n’uburezi, hongereweho ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 27, amashuri y’imyuga na tekiniki yagejejwe mu mirenge 392. Mu 2017, imirenge yari ifite amashuri ya tekiniki yari 200 gusa.
Abarimu bafite ubushobozi barongerewe bava ku 71.041 bagera ku 110.523 mu 2024.
Serivisi z’ubuzima zagejejwe hose.
Mu kunoza serivisi z’ubuzima no kuzegereza abaturage, hubatswe ibitaro bishya birindwi, byiyongera ku bindi 52 byari bisanzwe. Hubatswe ibigo nderabuzima bishya 12, bisanga 495 byari bisanzweho mu gihe ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze bwavuye kuri 473, bigera ku 1.252.
Abitabira gufata mituweli bavuye kuri 83% mu 2017, bagera ku 90,6% mu 2024.
Imibereho myiza yarazamuwe aho icyizere cyo kubaho cy’Umunyarwanda cyavuye ku myaka 66,6 mu 2017 kigera ku myaka 69,6.
Umusaruro mbumbe w’Igihugu wazamutseho 7% mu myaka irindwi, uva kuri miliyari 7,694 Frw, ugera kuri miliyari 16,355 Frw.
Ibyoherejwe mu mahanga byavuye kuri miliyoni 1,040$ mu 2017, ugera kuri miliyoni 2,466$ mu 2023.
Ingengo y’imari y’u Rwanda yo yikubye gatatu mu myaka irindwi, iva kuri miliyari 1,954 Frw, igera kuri miliyari 5,116 Frw.
Ukwigira ku ngengo y’imari kunajyana no kuzamuka kw’imisoro aho iyo rwinjiza yavuye kuri miliyari 1,104 Frw mu 2017, ugera kuri miliyari 2,616 Frw. Mu rugendo rwo kwigira mu ngengo y’imari, u Rwanda rugeze ku kigero cya 86,5%.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


