Muhanga: Umunyamategeko wunganira abantu mu nkiko (Avocat) ushinjwa gusambanya Umwana yahawe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ku rubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.
Isomwa ry’iki cyemezo ryabereye mu Cyumba cy’Iburanisha cy’uru Rukiko saa kumi z’umugoroba zo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 15 Nyakanga, 2025.
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Umwunganizi mu mategeko witwa Kanani Boniface ukekwaho icyaha cyo gusambanya Umwana akurikiranwa afunze.
Rwemeje ko Kanani akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.
Rwemeje ko umukobwa bareganwa uregwa kuba icyitso, cyangwa Umufatanyacyaha ku cyaha cyo gusambanya umwana ahita afungurwa.
Isomwa ry’iki cyemezo ryabaye Ubushinjacyaha, uregwa ndetse n’abunganizi badahari, usibye abo mu Muryango w’uregwa n’umukobwa uvugwaho gusambanywa.
MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.


