Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko Gitifu Nteziyaremye Germain wayoboraga Umurenge wa Rongi afungurwa.
Isomwa ry’iki cyemezo ryabereye mu cyumba cy’iburanisha ku murogoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 10/09/2025.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwavuze ko rumaze gusuzuma ikirego cy’Ubushinjacyaha gishinja Gitifu Nteziyaremye gusaba no kwakira indonke, ingana na 150,000Frws rugasuzuma n’ibimenyetso by’abatangabuhamya, aho bashinjaga uyu Nteziyaremye Germain ko yakiriye iyo ndonke kugira ngo abafungurize umuntu wabo witwa Nyandwi Charles.
Nteziyaremye akaburana ahakana ko nta mafaranga yakiriye, ko ayo abo baturage bita ko ari ruswa bayahaye Ngali kuko yari amande kubera ko bari bakurikiranyweho gutema ishyamba rya Leta, kandi ko ayo mafaranga yatanzwe.
Rumaze gusuzuma no gukora igenzura muri MTN, ndetse n’ibisobanuro uregwa atanga rwemeje ko ibisobanuro Ubushinjacyaha butanga bidahagije.
Rwemeje ko icyaha bumushinja nta shingiro gifite.
Rwemeje ko Gitifu Nteziyaremye Germain n’Umukozi wa RIB witwa Gatesi Francine badahamwa n’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
Rwategetse ko Nteziyaremye Germain afungurwa urubanza rukimara gusomwa, runategeka ko Gatesi Francine Umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha waregwa icyaha cy’ubutatanyacyaha cyo gusaba no kwakira indonke, gikozwe n’ufata ibyemezo mu Nzego z’Ubutabera adahamwa na cyo.
Rutegeka ko asubizwa telefoni ye yo mu bwoko bwa Smart yari yafatiriwe.
Gitifu Nteziyaremye Germain na Gatesi Francine batawe muri yombi taliki 27/02/2025 nyuma Gatesi aza kurekurwa by’agateganyo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.



Birababaje gufungwa uzira ubusa igihe kingana gutyo bikagera naho ushobora kubura akazi kari gatunze umuryango nabandi bose.
Yeah pole Germain
Imana ninziza pe welcome at home my brother German
Imana ishimwe cyane nukuri kuba imukuye muburoko kndi yihangane yazize akamama
Ese ubundi iyo ufunzwe urengana kubericyi nta mpoza amarira baguha yumwanya wawe bagutesheje
ByizA cyane.Gusa biranababaje gufungwa amaze 7 yose uzira ubusa bikanatuma utakaza akazi
Germain ni inyangamugayo , ntiyarya ubwo busa bwa cash , Glory to God ogisigaye nukumisubiza mu kazi rwose ntibatume aba umu chaumeur hejuru yo kugambanirwa
Imana ishimwe.
Kuki se bategereje ko arenza amezi 6 afunzwe babona arangiye bakabona kurusoma no kumufungura.Aka ni ka karengane ko mu z’ibanze.ibi byakorwaga na meya muzungu akiba Kirehe none n’abandi baranduye