Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi yabwiye UMUSEKE ko dosiye y’umuyobozi w’ishuri ribanza ryo mu karere ka Rulindo, riri mu murenge wa Burega, ukekwaho gusambanya abana yoherejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugege.
Uyu murezi ukekwaho iki cyaha, aburana afunzwe by’agateganyo.
Kuva mu kwezi kwa Kamena 2025 umuyobozi w’ishuri ribanza rya Butangampundu riri mu murenge wa Burega, mu karere ka Rulindo yatawe muri yombi na RIB.
Uwahaye amakuru UMUSEKE utashatse ko imyirondoro ye yumvikana mu itangazamakuru, yavuze ko uyu ukekwa yamaze igihe avugwaho gusambanya abana ariko ikimenyetso simusiga ko abikora kikabura.
Uriya akomeza avuga ko umwana w’umunyeshuri wigaga ku kigo ayoboye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yigeze kumusanga mu biro bye atangira kumukoreraho ishimisha mubiri birimo, no gushaka kumusoma maze umwana arasakuza.
Bikekwa ko yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza wabaga iwe mu rugo.
Uwaduhaye amakuru kandi yavuze ko diregiteri w’ishuri atabwa muri yombi, hari abandi banyeshuri bize ku ishuri ayoboye bikekwa ko yateye inda bagiye gutanga ikirego na bo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Burega ririya shuri ryubatsemo, Nyinawumuntu Domithile yabwiye UMUSEKE ko iby’uriya muyobozi w’ishuri inzego z’ubucamanza n’iz’umutekano ziri kubikurikirana, ariko yirinda kugira byinshi avuga kuri iki kibazo.
Manirafasha Jean D’Amour Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Buyoga ari naho uriya muyobozi w’ishuri atuye (niho urugo rwe ruba), yabwiye UMUSEKE ko yamenye ko RIB yamutaye muri yombi, nawe ntiyavuze byinshi kuri iyi dosiye.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uriya muyobozi w’ishuri yaburanye ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, urukiko rw’ibanze rwa Mbogo rutegeka ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Cyakora yajuririye icyemezo cy’urukiko cyamufunze by’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ikindi kandi ntiyemera icyaha, ndetse ngo hari amashusho hatamenyekanye uwayafashe uwo mwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yemera ko yasambanyijwe, ariko akavuga ko bitakozwe n’uriya Muyobozi w’ishuri.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW


