Umukobwa urangije amashuri yisumbuye “yapfuye urupfu rutavugwaho rumwe”

NSHIMIYIMANA THEOGENE
2 Min Read

Umukobwa usoje amashuri yisumbuye wo mu Ruhango, yapfuye mu buryo butunguranye ubwo yari ku igare, ndetse urupfu rwe ruba amayobera kuko ritari kuvugwaho rumwe.

Umulisa Cynthia w’imyaka 22 yapfuye bitunguranye, ubwo yasangwaga mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Bweramana mu muhanda w’igitaka Gitwe – Buhanda.

Ibi byamenyekanye tariki 30/07/25, ariko byabaye tariki 29/07/25 ubwo hari ababonye imodoka ya Ambulance ihagarara igafata umukobwa wari ku igare, aryamye hasi.

Umwe mu baturage bamuzi yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yishwe n’impanuka ubwo yari ku igare rya siporo, yikorera siporo.

Uriya avuga ko imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance) y’Ibitaro bya Gitwe yamukozeho gato maze nyakwigendera ahita abyuka agendaho gato, bamujyana kwa muganga apfirayo.

Ibyo uriya muturage avuga ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe bubyamaganira kure, buvuga ko umushoferi w’ibitaro yavanye umurwayi ku Kigonderabuzima cya Karambi bari mu nzira babona umwana aryamye mu muhanda.

Ngo icyo gihe barahagze, bigendanye ko bari bafite umurwayi maze umurwaza n’abandi bari kumwe bavamo, bafasha uriya nyakwigendera, maze bahamagaza indi mbangukiragutabara y’ibitaro bya Gitwe iraza imutwara kwa muganga basanga yapfuye.

Mu kiganiro na UMUSEKE umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe, Dr Habituza Benjamin yagize ati “Igare ni rizima, ndatunguwe kumva bavuga ko ibitaro ari byo byamugonze kandi ahubwo twarabafashije.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP, Kamanzi Hassan, yabwiye UMUSEKE ko Polisi yahawe amakuru ko hari ababonye imbangukiragutabara ihagarara ifata umukobwa wari ku igare aryamye hasi iramujyana.

Yagize ati “Polisi yahise ijya ku bitaro aho umukobwa yajyanwe igezeyo isanga yitabye Imana, ubu iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyo umwana yazize.”

Nyakwigendera yakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB) ku ishuri rya ESAPAG riri mu karere ka Ruhango, muri uyu mwaka wa 2025.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article
Leave a Comment
  • Ni gute umuyobozi w’ibitaro asobanura iby’ahabereye impanuka atari ahari? Ibitaro se biragonga , ibitaro ko ari inzu itimuka? Reka nicecekere.

  • Aramugira Ikigo ahagarariye guy ntabwo avuga ibyahabereye impanuka nawe jyureka kwizana imbere kdi utanasobanukiwe uko inzego zikora!
    Igikwiye gukurikiranwa mu iperereza nukumenya niba koko iyo modoka ibitaro ariyo yamubonye cg se niba yaramubonye ari hasi kandi koko ntabwo byari kuba bikwiye ko bamubona ari mukanya bakikomereza

  • Abanyarwanda turi ba ntamunoza nonese niba barahagaze ngo bamufashe bagasanga yapfuye nikosa ikosa ahubwo ryari kuba iyo bamucaho bagakomeza batarebye impamvu aryamye Aho irindikwa muganga ntibavura urupfu iyo rwaje ntacyo bakora kuko na DR arapfa nukuri umuntu abaganga nibagerageza bikanga naho ubushobozi bwabo buba bugarukiye kuko ubuzima butangwa nimana ikanabwisubiza icyo bakora nukubusana rwose ntitukabagore bakora akazi gakomeye nkakabasirikare numuryango wabuze umwana mwihangane mwijuru hari Imana yatsinze urupfu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *