Madamu Jeannette Kagame yasabye abasore n’inkumi kwirinda ibishashagirana mu gihe bitegura gushinga ingo, bakamenya ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe, mbere yo gushinga urugo bakabanza bakibaza niba ari urukundo cyangwa ari igitutu cy’urungano n’imiryango.
Ni ubutumwa yatanze ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho y’abayobozi bato yo gusengera Igihugu, azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast.
Ni amasengesho yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yitabiriwe n’abarenga 600 biganjemo urubyiruko, abayobozi bakiri bato mu nzego zitandukanye, imiryango mishya ikivuka n’abandi.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko muri iyi minsi, abantu batabura guhanganyikishwa n’ibihe abantu bari kunyuramo, aho Isi yimitse kwireba, kwikunda bifata indi ntera aho inyungu z’umuryango zitagihabwa umwanya.
Ati “Umuntu yahindutse ntibindeba […] bigatuma za ndangagaciro z’umuryango, ibanga ry’abashakanye, ubwitange butizigama bitagihabwa agaciro.”
Yagaragaje ko kandi urugo ari u Rwanda ruto. Ati “Babyeyi kandi bayobozi bacu bakibyiruka. Urugo ni u Rwanda ruto, urugo kandi ni ijuru rito, n’umwana w’Imana yavukiye mu rugo, mu muryango.”
Yavuze ko by’umwihariko abakiri bato, Igihugu cyabagiriye ikizere kibaha umukoro ukomeye wo kubaka umurage mwiza uzasigirwa abazabakomokaho.
Ati “Izi nshingano rero nta handi zitangirira atari mu ngo zacu. Iyo urebye usanga imwe mu mpamvu zituma ingo nyinshi zisenyuka ni uko bamwe bashyira imbaraga nyinshi mu gutegura ibirori by’ubukwe kurusha gutegura urugo nyirizina.”
Akomeza agira ati “ Mukwiye kumenya ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe. Abarushinga bakwiye kwibaza ibi bikurikira, bimwe muri byo; Ese tugiye kubana kubera urukundo cyangwa ni igitutu cy’urungano ni icy’imiryango? Ese tugiye kubana kubera ko mugenzi wanjye atwite? Ese ni impamvu y’ubushobozi mutezeho? Hano dukwiye gushishoza ku mpamvu nyakuri zo kubaka urugo.”
Yasabye abakiri bato guhindura imitekerereze nk’abantu basobanutse kandi biyemeje kubaka u Rwanda, ko kandi igihugu gifite amateka ashaririye ko ariko imfura zaciye karande zigashyiraho umurongo abandi bakurikiza.
Ati “Muragijwe inshingano zo gusigasira ibyo bakuru banyu badutabaye barwaniye. Mukomeze imihigo yo kuba intangarugero mu ngo zanyu mutibagiwe n’inshingano zanyu z’akazi bityo mukabye inzozi z’abatubanjirije.”
Madamu Jeannette Kagame yibukije abari aho ko bisigaye bigaragra ko bamwe bageraranya ubuzima bwabo n’ibyo babona mu mashusho, ndetse ko ibice by’umubiri bisigaye bigurwa.
Ati “Ubu nta gice cy’umubiri kitagurwa. Nyabuneka tuzirinde ko ibishashagirana cyangwa ibiterano ari ‘fake illusion’ byazasimbura ibyo dufite biramba nk’indagagaciro zacu.”
Yavuze ko abantu bakwiriye iteka kwirinda ko irari rigoreka ukuri rigasenya icyizere cyagakwiye kuranga abashakanye.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


